Tumba:Ibisambo bikomeje guhungabanya umutekano

Abaturage batuye mu Kagari ka Cyarwa ko mu Murenge wa Tumba wo mu karere ka Huye barasaba ko hagira igikorwa mu kurwanya ibisambo byambura abantu nijoro bikomeje kwiyongera muri ako gace.

Ubu hashize ibyumweru 3 havugwa inkuru z’abantu bambuwe n’ibisambo nijoro, bamwe ndetse ngo barakomeretse.

Uwitwa Dushimirimana Aimable, amaze imyaka isaga ibiri acururiza ahitwa ku Gateme yadutangarije ko azi ingero zigera kuri 2 z’ibisambo byambuye abantu bikanabakomeretsa.

Dushimirimana yagize ati “kuva mu byumweru nka bitatu bishize ibisambo bitumereye nabi. Nihatagira igikorwa ndabona bizarushaho guhohotera abaturage.”
Benshi mu baturage twaganiriye barasaba ubuyobozi ko bwagira icyo bukora mu kurwanya ibi bisambo kuko biri kubangamira umutekano w’abaturage muri rusange.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Tumba bwo butangaza ko bwamaze gufata ingamba zo guhashya ibi bisambo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tumba, Mutsindashyaka Alphonse, yatangaje ko mu ngamba zafashwe harimo kwitabaza umutwe w’inkeragutabara mu rwego rwo kubungabunga umutekano bafatanyije n’ingabo zisanzwe zicunga umutekano muri ako gace.

Mutsindashyaka yavuze kandi ko umurenge ugiye guhagurukira kurwanya inderamaboko zikigaragara muri ako gace kuko arizo zivamo ibi bisambo.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka