Tujye mu minsi mikuru twishime kandi turi mu mutekano usesuye –Guverineri Uwamariya
Abatuye intara y’Iburasirazuba barasabwa kubungabunga umutekano, by’umwihariko muri ibi bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka kugira ngo bazabashe kwishima no kwidagadura kandi umutekano wabo udahungabanye.
Mu gihe cy’iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunani, abantu bakunze kwishimira uko basoza umwaka no gutangira undi kandi ugasanga uko bidagadura bijyana no gusabana. Muri ibyo byishimo, ngo bamwe mu bafite imigambi mibisha bashobora kubyuririraho, bagahungabanya umutekano.
Iyi ni yo mpamvu ingamba z’umutekano zigomba gukazwa cyane kandi hakaba ubufatanye bw’inzego zose kugeza ku muturage ubwe kugira ngo abafite imigambi nk’iyo batabona aho bamenera, nk’uko byagarutsweho mu nama y’umutekano yaguye y’intara y’Iburasirazuba tariki 10/12/2014.

Iyi nama yayobowe na Guverineri Uwamariya Odette ikitabirwa abayobozi mu nzego zose kuva ku Ntara kugeza ku mirenge iyigize yigaga by’umwihariko ku ngamba z’umutekano zafatwa kandi zigakazwa kugira ngo iminsi mikuru itegerejwe ntizarangwamo ibikorwa bihungabanya umutekano.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yavuze ko hirya y’inzego zifite umutekano mu nshingano nyirizina, ngo abaturage basabwa gukaza amarondo no gutanga amakuru ku gihe, cyakora izo nzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zikabunganira aho bikenewe.
Guverineri Uwamariya asaba ko ahantu abantu bakunze guhurira ari benshi ngo bahishimire hakwiriye gukurikiranwa by’umwihariko, abahagenda bakamenyekana kugira ngo abantu bagire icyizere ko abahatembereye nta kibazo bari buhagirire.

Ikindi Guverineri Uwamariya asaba ni ukwirinda isindwe muri iyi minsi mikuru ku buryo n’abacuruza utubari bakwiriye kutarenza amasaha yashyizweho yo gufunga no gufungura.
Yagize ati «Akabari ntabwo gakwiriye gufungura saa kumi n’imwe ngo kageze mu gitondo abantu banywa. Usibye n’urugomo rushobora kuvuka, n’inzoga ubwazo zakwica umuntu. Tujye mu minsi mikuru, twishime, twidagadure ariko tubikore mu mutekano usesuye».

Muri iyi nama kandi, inzego zitandukanye zirimo Ingabo, Polisi, abayobozi b’uturere n’ab’imirenge yose igize Intara y’Iburasirazuba ; basabwe kongera imbaraga mu mutekano wo mu muhanda muri iyi minsi mikuru kugira ngo birinde impanuka nk’izakunze kugaragara mu minsi yatambutse.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|