Toni 10 z’ibisasu byarangije igihe zasenywe

Muri gahunda yo gushyira mu bikorwa amasezerano agamije guca ikwirakwizwa ry’intwaro nto mu karere k’ibiyaga bigari, ku ishuri rya gisirikari rya Gako, kuwa gatanu tariki 4/11/2011 hasenywe toni icumi z’intwaro zarangije igihe.

Muri rusange iki gikorwa kizakorwa mu byiciro bitatu. Muri iki kiciro hasenywe ibisasu bikoreshwa mu mbunda ziringaniye. Bimwe muri ibyo bisabu bikaba ari ibyari ibyo mu ntambara yo kwibohora ibindi byatoraguwe aho byari binyanyagiye. Muri rusange hateganyijwe kuzasenywa toni 40. Iki gikorwa kikaba gifatwa nk’intwambwe komeye mu bushake bw’u Rwanda mu kurangiza ikibazo cy’intwaro muri aka karere.

Misingo K. Emmanuel ahagarariye umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari ushinzwe kurwanya intaro nto (ERASCA). Mu muhango wo gutangiza iki gikorwa ku mugaragaro yatangaje ko u Rwanda rukomeje kwerekana ubushake bwo gukemura iki kibazo muri aka karere.

Yabivuze muri aya magambo: “U Rwanda ragaragaje ubushake bwo kurangiza ikibazo cy’intwaro nto; niyo mpamvu rwatoranyijwe kuzayobora igikorwa cyo guca intwaro zikwirakwiye u baturage muri aka karere.”

Umugaba umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Lt General Caesar Kayizari, yavuze ko u Rwanda rufite gahunda yo gukuraho ikibazo cyose cyatuma ku butaka bwaryo hagaragara ikibazo cy’ibisasu.

Ku bufatanye na RESCA, U Rwanda rwiyemeje gusenya intwaro n’ibiturika bigera ku 111.760. iki gokorwa kikazakorwa mu byiciro bitatu. Mu cyiciro cya mbere hakozwe guturitsa ibisasu, icya kabiri kizaba ari ugusenya intwaro nto naho icya gatatu kibe icyo gutunganya ubutaka bwakoreshejwe mu guturitsa ibyo bisasu.

Guhera mu 2009 kugeza ubu hamaze gusenywa intwaro zigera ku 16000 zirimo izarengeje igihe n’izakuwe mu baturage. Muri rusange hamaze gusenywa intwaro n’ibisasu birenga 112000 kuva mu 1994 kuzeza ubu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka