Tabagwe: Abavandimwe basenyewe bakekwaho amarozi, ababasenyeye batabwa muri yombi
Abantu baandatu bo mu kagali ka Shonga umurenge wa Tabagwe bari mu maboko ya Polisi station ya Nyagatare bakekwaho gusenyera abavandimwe babiri babashinja amarozi.
Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu ikorera mu ntara y’uburasirazuba bukaba busaba abaturage gucika ku rugomo nk’urwo ahubwo bakajya biyambaza ubuyobozi kugira ngo bubafashe mu bibabazo bafite.

Imvano y’isenyerwa ry’aba bavandimwe, yatangiye kuwa gatatu, ubwo uwitwa Nyiraneza yaregaga mu nama y’umudugudu wa Nyakanoni abagabo babiri ko bamukubise bamushinja kwica umukecuru Mukandera Ancilla, wari umaze igihe gito yitabye Imana.
Muri iyi nama ngo abantu bose baramwamaganye habura umwanzuro Nyiraneza ahabwa abashinzwe umutekano mu mudugudu ngo bamucyure kuko abaturage bari batangiye kumutera amabuye.

Ntibabashije kumugeza iwe kubera urubyiruko rwinshi rwamuteraga amabuye. Byabaye ngombwa acumbika kwa musaza we Mutabaruka Evariste nawe bakekagaho ko acuragura.
Aba baturage ntibicuza icyaha bakoze kuko ngo aba bantu bari barabarembeje byongeye uyu mukecuru Mukandera ngo akaba yaragiye gupfa agasiga avuze ko azize Nyiraneza wamuhaye uburozi muri kanyanga.
Ngo icyatumye benshi mu rubyiruko rubabara rukajya kumusenyera ni uko uyu Mukecuru Ancilla Mukandera yabakundaga cyane ngo uwamugeragaho yamuhaga ibiryo cyangwa amata. Uru rubyiruko ngo si rwo rukwiye kuryozwa iki cyaha gusa kuko ari abaturage bose b’akagali ka Shonga.

Ngabonziza Steven ni mu bayobozi b’umudugudu wa Nyakanoni. Avuga ko ibyo yabonye bitari bikwiye kabone n’ubwo abantu baba bakekwaho amarozi. Ngo ibitero nk’ibi abiheruka mbere ya jenoside no muri jenoside.
Ibyakozwe n’aba baturage ngo ntibyari bikwiye kuko nta muntu wemerewe kwihanira.
Inspector Emmanuel Kayigi umuvugizi wungirije akaba n’umugenzacyaha wungirije wa polisi y’igihugu ikorera mu ntara y’iburasirazuba asaba abaturage gucika ku muco kwihanira ahubwo bakiyambaza ubuyobozi.
Ngo kuva bari baketseho abantu uburozi bagomba kwiyambaza polisi ikabakemurira ikibazo kuko ngo hari Laboratoire ishobora gusuzuma icyo bemeza ko cyashyizwemo bwa burozi ikabubona nyirabwo agahanwa.
Mubyo abaturage bemeza ko byakuwe mu nzu ya Mutabaruka harimo, impu z’inyamanswa zitandukanye harimo n’inzoka n’ibindi byinshi ndetse ngo n’inyoni nzima.
Gusenyera aba bavandimwe ngo byatangiye kuwa gatatu w’iki cyumweru mu masaha y’umugoroba bisoza saa tanu, byongera kuwa kane nabwo amasaha y’umugoroba. Gusa abahigwaga bombi babashije gutorokera mu gihugu cya Uganda.
Iperereza rikaba rigikomeje kugira ngo hamenyekane abari inyuma y’iki gikorwa babiryozwe. Hagati umugabo wa Nyiraneza we ari mu nzu y’ikirangarira basenye, ubuyobozi bukaba buteganya kuyimusanira.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|