Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zirashimirwa ubunyamwuga n’imyitwarire myiza mu kubungabunga amahoro

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Maj. Gen. Junhui Wu yashimye Ingabo z’u Rwanda ku bw’umuhate, ubunyamwuga, imyitwarire myiza n’ubwitange zidahwema kugaragaza mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri iki Gihugu.

Maj. Gen. Junhui Wu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nyakanga 2026, ubwo yasuraga Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zikorera muri Batayo ya Rwanbatt-3 ahitwa Durupi.

Muri uru ruzinduko, Maj. Gen. Junhui Wu yari aherekejwe n’Umuyobozi w’Ingabo za UNMISS mu gice cy’Amajyepfo (Sector South), Brig Gen Shishir Bharadwaj, hamwe n’abandi bayobozi bo ku cyicaro gikuru cya UNMISS.

Umugaba Mukuru wa UNMISS yakiriwe n’Umuyobozi wa Rwanbatt-3, Col Innocent Rwaka Muhirwe, wamugejejeho ibikorwa bya Batayo ikomeje gukora, uko isohoza inshingano zayo, ndetse n’imbogamizi ihura nazo ku ishyirwa mu bikorwa ry’ ubutumwa bwo kubungabunga amahoro.

Maj Gen Junhui Wu yabasabye gukomeza kuba maso no guhora biteguye gusohoza inshingano zabo neza, ashimangira ko ari ingenzi kuzuza neza inshingano bahawe hubahirizwa amahame n’indangagaciro biranga abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye bari mu butumwa bw’amahoro. Yagize ati "Dukwiye gukomeza kuba maso no gusohoza neza inshingano zacu."

Yakomeje ashishikariza abasirikare ba Rwanbatt-3 gukomeza kurangwa n’ubwitange n’ ubunyamwuga mu gutunganya inshingano zo kubungabunga amahoro.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka