Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zambitswe imidali y’ishimwe

Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt-1) ziri mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zambitswe imidali y’ishimwe hagamijwe kugaragaza uruhare rwabo mu bikorwa byo kugarura no kubungabunga amahoro.

Igikorwa cyo gutanga iyi midali cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Werurwe 2026, kikaba cyayobowe na Maj Gen Robert Yaw Affram, Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo za UNMISS, wagaragaje ko uwo mudali ari ikimenyetso gikomeye cy’ubwitange n’umurava by’Ingabo z’u Rwanda mu kazi zishinzwe muri iki gihugu. Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro cya UNMISS cya Tomping i Juba mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo.

Maj Gen Robert Yaw Affram yagize ati “Umudali wa UN mwahawe uyu munsi ni ikimenyetso cy’ubunyamwuga, imyitwarire myiza, kwitanga no gukomera ku nshingano zo kubungabunga amahoro. Ugaragaza iminsi myinshi y’akazi mu bihe bigoye, kurara amajoro muri mu kazi, ndetse n’ubutwari bwo gukomera ku nshingano mu bihe bitoroshye. Uyu mudali urakorerwa, ntabwo utangwa gutyo gusa.”

Lt Col Paul Ndushabandi, Umuyobozi wa Batayo ya Rwanbatt-1, yashimye abasirikare barimo abagore n’abagabo bagize uwo mutwe ku bw’umuhate, kwihangana, ubutwari no kwitanga bagaragaje mu gihe cy’amezi icumi bamaze muri ubwo butumwa.

Ati “Ndashishikariza Rwanbatt-1 gukomeza uyu muhate mu gihe gisigaye cy’ubutumwa. Uyu muhango wo kwambara imidali ni indi ntambwe ikomeye mu murimo wacu w’icyubahiro wo kurengera ikiremwamuntu.”

Iki gikorwa cyaranzwe n’imyiyereko ya gisirikare, hamwe n’imbyino zigaragaza umuco nyarwanda, byakozwe n’abo basirikare ba Rwanbatt-1.

Ingabo z’u Rwanda zatangiye kujya mu gihugu cya Sudani y’Epfo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, guhera mu mwaka wa 2011.

Ibitekerezo   ( 1 )

umutekano n kimwe mu bituma igihugu kigendwa bigafasha no mu iterambere ry’igihugu muri rusange,bigafasha nabaturage kubaho neza kandi batekanye,bigizwemo uruhare n ingabo ndeste nizindi nzego zose z’umutekano mur rusange.

Tumusime yanditse ku itariki ya: 4-03-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka