Sindihokubwabo yishwe n’inkuba

Mu mudugudu wa Rukomero, akagari ka Cyivugiza, umurenge wa Nyabirasi ho mu karere ka Rutsiro, haravugwa urupfu rwa Sindihokubwabo w’imyaka 17 y’amavugo witabye Imana azize inkuba yamukubise kuwa gatanu taliki ya 09/12/2011.

Nirere Nkurikiyinka Etienne, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabirasi, avuga ko uyu Sindihokubwabo mwene Bihara na Nkondo, inkuba yamukubitanye na Cyimanizanye w’imyaka 16 wo mu mudugudu wa Gishahaga, mwene Bujyakera na Nyiraruvugo.

Sindihokubwabo yahise yitaba Imana, naho ubwo twandikaga iyi nkuru, mugenzi we bari kumwe yari akirimo gukurikiranwa n’abaganga aho arwariye ku kigo nderabuzima cya Nyabirasi. Aba bana bombi inkuba yabakubiye mu rusengero rw’Itorero rya ADPR Rukomero aho bari bugamye.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka