Shyorongi: Umugabo yishe umugore amukubise isuka

Muragijimana wo mu mudugudu wa Gatwa, akagali ka Bugaragara umurenge wa Shyorongi mu karere ka Rulindo yishe umugore we witwa Nyirandayambaje Claudine mu gicuku cya cy’ijoro rishyira tariki 06/04/2012 akoresheje isuka.

Muragijimana yishe umugore we nyuma y’intonganya zari ziturutse ku kuba umugabo yari yagurishije inka atabibwiye umugore.

Umurambo w’umugore wagiye gupimwa mu bitaro bikuru bya Polisi ku Kacyiru, naho umugabo yatorotse akaba agishakishwa; nk’uko bivugwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Shyorongi.

Muri iki cyumweru, ni ubwa kabiri umugabo yica umugore akoresheje isuka. Mu murenge wa Kabutare akarere ka Ruhango, umugabo witwa John Mudakubana nawe yishe umugore we yifashishije iki gikoresho.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka