Shyogwe: Abajura bapfumuye ibiro by’umurenge biba mudasobwa enye

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane tariki 20 Kanama 2020 ahagana saa cyenda z’ijoro, abajura bapfumuye ibiro by’Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga biba mudasobwa enye ndetse n’ikarito yari irimo imiti yo kuvura inka zo muri gahunda ya ‘Girinka’.

Abajura bapfumuye ibiro by'umurenge biba mudasobwa enye
Abajura bapfumuye ibiro by’umurenge biba mudasobwa enye

Abo bajura bapfumuye munsi y’idirishya rireba inyuma ry’icyumba gikorerwamo n’abakozi benshi ari ho izo mudasobwa zari ziri, umwe yinjiyemo agahereza ibyibwe abandi bari hanze bagahita babijyana, icyakora ntibyabahiriye kuko umwe muri bo yafashe n’abarinda ibyo biro.

Ibyo biro byari bicungiwe umutekano n’abarinzi batatu harimo n’umwe urinda SACCO y’uwo murenge, bakavuga ko bibwe mu gihe hagwaga akavura gake, hakaba hategerejwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo hakorwe iperereza.

Umuyobozi wa Koperative ‘Unity Security’ abarinda umurenge wa Shyogwe babarizwamo, Evariste Nkurunziza, asobanuka uko ikibazo kimeze ndetse n’ikigiye gukurikiraho.

Ibiro by'umurenge wa Shyogwe
Ibiro by’umurenge wa Shyogwe

Ati “Baduhamagaye mu ma saa cyenda z’ijoro batubwira ko twibwe, aho tuhagereye dusanga koko ni byo, ubu dutegereje ko RIB ihagera hagakorwa iperereza. Twamenye ko hibwe mudasobwa enye n’ikarito y’imiti ivura amatungo”.

Ati “RIB iradufasha gushakisha turebe ko ibyibwe byaboneka, ariko nibitaboneka igihombo ni icyacu kuko mu masezerano tugirana n’abakiriya ni uko duhita tubishyura ibyibwe”.

Si ubwa mbere aho abajura banyuze hapfumurwa, kuko no mu minsi ishize bigeze kuhapfumura ariko icyo gihe abazamu barabatesheje bagenda ntacyo batwaye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Mukamutari Valerie, avuga ko bakimenya ayo makuru habayeho kureba abantu baba barimo kugendagenda muri ayo masaha ngo basabwe ibisobanuro.

Ati “Twabimenye mu ma saa cyenda duhita duhamagara abanyerondo ngo barebe abantu barimo kugendagenda muri ayo masaha. Twafashe babiri ndetse n’abasekirite bahararaga ubu ababishinzwe bakaba barimo kubabaza, hibwe mudasobwa ngendanwa eshatu n’indi imwe itagendanwa”.

Ati “Bigaragara ko habayeho uburangare ku barinzi ari yo mpamvu tugiye kubahwitura ngo bajye bacunga impande zose. Mu rwego rwo kongera umutekano tuzareba n’uko twashyiraho za ‘Cameras’ kugira ngo zijye zidufasha kubona ibihabera”.

Yongeyeho ko bafite na gahunda yo gushaka abasekirite bafite imbunda kuko haba na SACCO irimo amafaranga y’abaturage, akanakangurira abaturage gukaza amarondo bityo babashe kwirindira umutekano.

Mukamutari yavuze ko bagendesheje kuko izo mudasobwa zibwe zari zirimo amakuru menshi y’akazi k’umurenge, icyakora ngo ikiza ni uko kompanyi ibarindira umutekano yemera kwishyura ibyibwe nk’uko biri mu masezerano ndetse ikanasana ahasenywe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Aba Bantu bakuirikiranwe by’intangarugero Kuko aba bagomba gufatwa nk’abanzi b’igihugu ngirengo izo mudasobwa nibo zikorera .thx

UMUKWIYE Theoneste yanditse ku itariki ya: 22-08-2020  →  Musubize

Njyendumva hakwiriye gukarwamarondo kd bakabamaso, ubundi twirindire umutekano turasha kwirinda colona virusi.

Peter yanditse ku itariki ya: 20-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka