Sembagare Samuel wahoze ayobora Burera yafunzwe

Sembagare Samuel wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Burera yatawe muri yombi, akurikiranyweho kunyereza umutungo Leta n’ibindi byaha.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubugenzacyaha (RIB) cyatangaje ko yatawe muri yombi hamwe n’abandi bagera kuri batanu barimo abakoranaga na we n’abari mu buyobozi bw’aka karere ubu.

Mu batawe muri yombi harimo Zaraduhaye Joseph wahoze yungirije Sembagare ku buyobozi bw’akarere. Yari ashinzwe ubukungu n’iterambere.

Abandi batawe muri yombi bari mu buyobozi buriho ni Habiyaremye Evariste, umuyobozi w’akarere ushinzwe ubukungu n’iterambere, Kamanzi Raymond usanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere na Mujyambere Stanislas ushinzwe inzego.

Ibindi byaha bakurikiranyweho harimo kwikanyiza no gukoresha umutungo wa leta mu nyungu zabo bwite.

Bose bafungiwe kuri Station ya RIB iherereye i Rusarabuye mu Karere ka Burera.

Sembagare yabaye umuyobozi w’Akarere ka Burera kuva muri 2009 kugeza muri 2016 asimbuye Bosenibamwe Aime wayoboraga aka Karere kuva mu 2006, akahava aba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.

Ibyaha akurikiranyweho bishobora kuba bifitanye isano n’igihe yari akiri ku buyobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Iminsi y’igisambo ni mirongo ine koko ZARADUHAYE Joseph nawe arafashwe, muzehe SEMBAGARE ihangane uzize irresponsability ZARADUHAYE yamaze Akarere none ugiye kumufasha kwishura; lmba nawe SEBUKANGAGA azamutwerera.
Babazwe isoko rya nyagahinga ; Isoko rya Gahunga ; Agakiriro Rugarama ndetse n’umuhanda Cyanika-Nyagahinga-Gahunga w’ibirometero "15km". Byose bisaziye imburagihe.

MANIRAGUHA Ladislas yanditse ku itariki ya: 6-06-2018  →  Musubize

arikonkawe ibyuvuga kutabizi, wakicecekera?

Alias yanditse ku itariki ya: 6-06-2018  →  Musubize

ahaaaaaaaaaa!!!muzarebe nagakenke nko mubitaro bya Nemba naho amasoko araribwa hagiruvuga agahita yirukanwa kuko basinyisha kontaro zamezi atatu nkoho ari kontaro zigerageza twabaza bakatubwira ngoniyonama gashumba yabagiriye muzatuvuganire kuko nabahembwa nibitaro kuva imishahara mishya yagenwa na MINISANTE abakozi bahembwa nikigo ntibigeze babyuhahiriza twaba bariza bakavugako umuntu ihembwa ayo yasinyiye murikontaro .

alias yanditse ku itariki ya: 9-06-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka