Save: Abanyeshuri biga muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda baratabaza ko bibasiwe n’amabandi

Abanyeshuri biga muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda iherereye mu karere ka Gisagara, mu murenge wa Save, baratabaza ko umutekano wabo uhungabanywa n’abajujra babambura amatelefoni bagahohotera n’abakobwa.

Ibi bikorwa bikunze kugaragara mu masaha y’ijoro igihe, abanyeshuri baba bava ku masomo bagana ku macumbi yabo, nk’uko bamwe muri bo babitangaza.

Yvonne Furaha, wiga mu mwaka wa Kabiri, avuga ko yatezwe n’abantu atabashije kumenya kuko bwari bwije kandi hatabona, bagashaka kumukurubana bamujyana mu ishyamba riri hafi aho.

Avuga ko bagundaguranye bakamukomeretsa bakoresheje ibyuma bari bitwaje, akageragezxa gutabaza ariko ntihagire umwumva. Baje kumureka ariko bamutwara telefoni ye.

Abanyeshuri bagera kuri batatu nibo mabaze guhohoterwa kuva icyiciro cya kabiri cy’uyu mwaka w’amashuri wa 2012 watangira, nk’uko Yvette Mwongereza nawe wiga mu mwaka wa Kabiri abivuga.

Yongeraho ko hanadutse ingeso yo kwinjira mu macumbi y’abanyeshuri igihe badahari, kandi ntibamenye aho banyuze.

Aba banyeshuri bifuza ko bikwiye ko uyu muhanda washyirwaho amatara kugeza kuri kaminuza imbere, kuko ikibazo cy’umwijima cyaba kiri ku isonga mu bituma bahohoterwa.

Innocent Cyuzuzo uyobora akagali ka Gatoki iyi kaminuza yubatsemo, avuga ko uretse kumva ubujura bw’amatelefoni, atari yigeze amenya ko hari umuntu wahohotewe kugeza n’ubwo akomerekejwe.

Avuga ko akeka ko ubwo bugizi bwa nabi bushobora kuba bukorwa n’inzererezi cyangwa abanyonzi babarizwa hafi y’iyi kaminuza, bukanakorwa muri wikendi kuko ariho abanyeshuri baba ari benshi.

Gusa akavuga ko ubu bigenda bigabanuka, kuko inzego z’umutekano zifatanije n’abaturage hamwe n’inkeragutabara bakajije umutekano.

Umuyobozi ku murenge wa save ushinzwe irangamimerere, Nkunzingabo Nkunda Alexis, we avugako ko iki kibazo cyahagurukiwe, aho basabye abatuye mu nkengero z’iyi kaminuza bakoresha umuriro w’amashanyarazi, gushyira amatara kungo zabo mu rwego rwo gutuma abo banyeshuri bava ku masomo bahabona.

Yongeraho ko abanyeshuri batinda mu mayira, bakibereye mu bindi bikaba byabaviramo kwibwa, basabwa kujya bihuta bakagera ku macumbi yabo hakiri kare.

Ubusanzwe Kaminuza Gatolika y’u Rwanda yigamo abanyeshuri b’ibyiciro bitatu, abiga amanywa, abiga umugoroba n’abiga muri wikendi.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko sha magira ngo Save ntimuyizi!Ni uko Ni uko iteye kuva na kera mbere yumwaduko wabazungu.

Credo yanditse ku itariki ya: 19-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka