Santarafurika: Abasirikare bane b’Abafaransa batawe muri yombi
Abasirikare bane batawe muri yombi ku kibuga cy’indege i Bangui bashinjwa gucura umugambi w’ubwicanyi, bakaba ari abo mu itsinda ry’abasirikare barinda Gen Stéphane Marchenoir ukuriye Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Santarafurika zizwi nka ‘MINUSCA’.

Bafashwe ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 21 Gashyantare 2022 nk’uko byashyizwe ahagaragara na Ambasaderi w’u Bufaransa muri Santarafurika.
Bagifatwa, bahise bashyikirizwa inzego z’umutekano zo muri icyo gihugu, ariko abayobozi b’Ingabo z’u Bufaransa bari muri Santarafurika bahise bavuga ko ikibazo cyabo kizakemuka vuba na bwangu.
Ikinyamakuru Le Figaro kivuga ko bafashwe, ubwo bari baherekeje Gen Stéphane Marchenoir wari ugiye ku kibuga cy’indege yerekeza i Paris mu Bufaransa.
Bivugwa ko uburyo bafashwemo butazwi ndetse n’uburyo umugambi wabo bawucuze ngo ntibirasobanuka. Ni mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amakuru avuga ko bari bafite gahunda yo kuzica Perezida Faustin Archange Touadéra, ubwo yari kuba avuye i Buruseli mu Bubiligi aho amaze iminsi mu nama.
Usibye abo basirikare bane bafashwe, hanafashwe imodoka barimo, irimo n’intwaro.
Ibi bibaye mu gihe umubano hagati y’ibihugu byombi ni ukuvuga u Bufaransa na Santarafurika umaze iminsi utifashe neza, u Bufaransa bushinja Santarafurika kwiyunga ku Burusiya bushaka kwigarurira inyungu z’icyo gihugu cyahoze gikoronizwa n’u Bufaransa.
Ohereza igitekerezo
|
a p r itsinze rutsiro bingahe murakoze