Rwimbogo: Umuturage yongeye gukomeretswa n’imbogo
Mu Murenge wa Rwimbogo ho mu Karere ka Gatsibo, umuturage yakomerekejwe n’imbogo imuvuna akaboko, Imana ikinga akaboko ntiyamwica kuko abaturage bahise batabara barayimukiza.
Uyu muturage witwa Gakwandi Steven, akaba mwene Gatama na Mukakajugiro, iyi mbogo yamuvunnye akaboko ubwo yaragiraga inka mu kigo cya gisirikare cya Gabiro mu ijoro rya tariki 25/11/2013 ahagana mu masaha ya sa mbiri z’ijoro.
Mushumba Jhon uyobora umurenge wa Rwimbogo yadutangarije ko ubusanzwe nta muturage waherukaga kwibasirwa n’inyamaswa zivuye muri pariki y’akagera, kuko ikigo cy’igihugu gishinzwe ubukerarugendo cyamaze gushyiraho uruzitiro rutuma inyamaswa z’inkazi zitongera kugera mu baturage.
Mushumba yakomeje asaba abaturage kwirinda kuragira mu masaha y’ijoro, yagize ati: “Ntako tutagira ngo twihanangirize abaturage barekeraho kujya baragira mu masaha ya nijoro, ariko hari abakibirengaho bakabikora”.
Umurenge wa Rwimbogo ni umwe mu Mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo, akaba ari nawo wonyine uhana imbibe n’iyi pariki y’Akagera.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|