Rweru: Igisasu cya gerenade cyatoraguwe mu murima w’umuturage
Igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade cyatoraguwe mu murima w’umuturage ubwo yahingaga mu murenge wa Rweru mu kagari ka Batima mu mudugudu wa Kamudusi mu karere ka Bugesera.
Icyo gisasu cyabonwe na Ntibakunze Ariere w’imyaka 34 y’amavuko kuri uyu wa 17/01/2014 ubwo yahingaga mu murima wa Nsabimana w’imyaka 36 y’amavuko; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rweru Rwabuhihi Jean Chrisostome.
Ati “umuturage akibona iki gisasu yihutiye kubimenyesha ubuyobozi maze natwe tubwira inzego z’umutekano ziraza ziragitwara”.
Rwabuhihi avuga ko nabo batazi inkomoko yacyo dore ko muri uwo murima hari hanasanzwe hahingwa ariko kikaba kitarigeze kiboneka.
Ubuyobozi bw’umurenge bufatanyije na polisi bwasabye abaturage ko niba bafite ibikoresho cyangwa ibisasu ko bagomba kwihutira kubigeza ku buyobozi bwa polisi kuko uzabifatanwa azabihanirwa n’amategeko kandi ko ubishaka kubitunga agomba kubegera maze akabwirwa amategeko yakurikiza kuko ahari.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|