Rweru: Hatoraguwe umurambo utaramenyekana uri mu kigero cy’imyaka 35
Mu gitondo cyo kuwa 3/12/2013 mu masaha ya saa moya mu mudugudu wa Rwibinyogote mu kagari ka Nemba mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera hatoraguwe umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko uka utaramenyekana.
Mu kiganiro n’umuyobozi w’umurenge w’umusigire wasigariyeho umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rweru udahari kuko ari mu mahugurwa y’akazi Barihenda Jean de Dieu yavuze ako uyu murambo watoraguwe n’abaturage bari bagiye mu mirimo yabo y’ubuhinzi.
Yagize ati “bahise batabaza abayobozi. Uyu murambo ukaba waruziritse amaboko n’amaguru byose bizirikiye inyuma, ikindi kandi mu kanwa naho hari haciyemo umugozi harimo n’ibitambaro bituma atabasha kuvuga”.
Uyu muyobozi avuga ko bagerageje kubaza abatuye aho niba bamenya nyakwigendera ariko kugeza ubu hakaba nta muntu uremeza ko amuzi. Kandi hakaba hakomeje gushakisha wenda ko haboneka abo mu muryango we.
Polisi ikorera mu karere ka Bugesera yatangiye iperereza kugirango hamenyekane ababa bihishe inyuma y’urwo rupfu.
Uwo murambo wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya ADEPR Nyamata mu gihe hagishakishwa abo mu muryango we bataboneka ugashyingurwa.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|