Rwara: Abasinzi ngo batangirira abantu mu nzira nijoro bakabagirira nabi

Abaturage baturiye agasantere ya Rwara kari mu murenge wa Kagogo, mu karere ka Burera, batangaza ko babangamiwe n’ikibazo cy’ubusinzi, aho ngo bamwe mu baturage banywa bagasinda bagatangira abantu nijoro bakabagirira nabi ndetse ngo bakanateza amakimbirane mu ngo bakubita abagire babo.

Agasantere ka Rwara gaherereye ahantu hitaruye kandi hagati y’imisozi miremire hafi y’umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda. Kuva uyu mwaka watangira abantu batatu bamaze gukomeretswa bakajyanwa kwa muganga biturutse ku rugomo rw’abantu basinze.

Sentabire Simon, utuye muri ako gace avuga ko bamwe mu batuye ako gace barangwa n’ubusinzi (baba bananyweye ikiyobyabwenge cya kanyanga) maze bwaba bumaze guhumana bagahohotera abantu bahuye mu nzira batibagiwe n’abo basize mu rugo.

Agira ati “Ikibazo dufite ino ahangaha ni uko abantu banywa bamara gusinda bakajya gutangira abandi mu nzira babatemagura bakabaka n’amafaranga. Ikindi kibangamiye abantu ni ubwo businzi nyine bujya no mu mago abagabo n’abagore bagahora barwana…abantu basinze, banyweye za kanya…biteza ikibazo cyane iyo umuturanyi wawe yagize ikibazo nawe uba wakigize.”

Akomeza avuga ko irondo rishyizwemo imbaraga ryatuma abo basinzi badahohotera abantu ngo kuko uwo bahohoteye yajya atabaza iryo rondo rikamutabara vuba.

Agasantere ka Rwara gahererye hafi y'umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda nko mu kilometero kimwe gusa.
Agasantere ka Rwara gahererye hafi y’umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda nko mu kilometero kimwe gusa.

Undi muturage twaganiriye witwa Munanira Augustin, avuga ko abakunze kugirana amakimbirane ari ababa basanzwe bafitanye ibibazo. Ngo iyo bamaze gusinda babyuririraho bakaba barwana.

Agira ati “Muri rusange mbese ubwo ni abantu bava kunywa ibiyobyabwenge i Buganda, bakaza bagahohotera abantu. Ni abantu bashyamirana ubwo agatema undi gutyo gutyo…abantu bakunze gukora urwo rugomo, barukorana n’abantu bakunze kuba basangiye, hari ibintu bari gupfa biturutse mu mago iwabo.”

Mu rwego rwo guca ubusinzi mu murenge wa Kagogo, abacuruzi b’ibigage ndetse n’zindi nzoga basabwa kwirinda gufungura utubari mu gihe cy’amasaha y’akazi, ni ukuvuga mbere ya saa sita.

Utwo tubari tugomba gufungura nyuma ya saa sita kandi tugafunga bitarenze saa tatu z’ijoro; n’uko ubuyobozi bw’umurenge wa Kagogo bubisaba abafite utubari.

Ikindi ni uko ubuyozi bw’akarere ka Burera nabwo buhora bushishikariza abaturage kurara irondo kugira ngo bafatanye n’abashinzwe umutekano kuwubungabunga.

Abayobozi, kuva ku rwego rw’imidugudu kugera ku rwego rw’imirenge, basabwa gupanga neza abagomba kurara irondo ndetse n’aho bagomba kuririrara kandi bakagenzura ko ryakozwe neza mu nama iba buri gitondo saa moya.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko irondo rirawe uko bikwiye ibikorwa by’urugomo, ihohoterwa, amakimbirane mu ngo ndetse n’ubujura byacika.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka