Rwamagana: Umwana w’imyaka 15 yishwe n’abagizi ba nabi

Umwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko witwa Uwineza Hasina, wo mu mudugudu wa Kimbazi mu kagari ka Ntunga mu murenge wa Mwurire wo mu karere ka Rwamagana, yishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana, bamusanze mu nzu aho yari aryamye bakamuniga kugeza apfuye.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mwana w’umukobwa yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 1/05/2014, ubwo nyina umubyara, ariko batabanaga, yari amushyiriye amata agasanga byarangiye.

Uyu mwana wabanaga mu nzu na se ngo yari yaraye mu nzu wenyine kuko se ntiyari yaharaye bitewe n’uko yari yaraye mu Mutara mu karere ka Nyagatare bitewe n’impamvu z’akazi.

Ababyeyi b’uyu mwana bo ngo ntibigeze babana n’ubusanzwe, ariko ngo umwana yamaze gukura, se amusaba nyina, maze umwana ajya kuba kwa se. Cyakora, baraturanye mu mudugudu umwe ku buryo nyina w’uyu mwana yakundaga kumusura ndetse n’umwana akajya gusura nyina igihe cyose bibaye ngombwa.

Ubwo uwo mubyeyi yari azindukiye ku wo babyaranye, ashyiriye umwana we amata, ngo ni bwo yasanze yishwe anizwe mu ijoro ryatambutse ndetse ngo umurambo ukaba wagaragazaga ibikomere ndetse abamwishe bakaba batwitse amakayi ye hamwe n’imyenda yari iri muri icyo cyumba, nk’uko twabitangarijwe n’abahageze.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie yemeje iby’iyi nkuru ibabaje ndetse yihanganisha uyu muryango ariko anasaba abaturage kurushaho gufatanya mu gucunga umutekano, by’umwihariko barara amarondo uko byateganyijwe.

Ikindi gisabwa ni ukugenzura ko ikayi y’umudugudu igaragaza uwinjiyemo n’uwusohotsemo ikoreshwa neza, kugira ngo hatagira abagizi ba nabi baturuka hirya bakikinga aho, barangiza bagakora ubugizi bwa nabi.

Ikindi Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana asaba abaturage ni ukugira umutima w’urukundo n’ubumuntu birinda ubugome ndengakamere nk’ubungubu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwurire wabereyemo ubu bugizi bwa nabi, Muhamya Amani, na we asaba ababyeyi by’umwihariko kugira amakenga, bakita ku mutekano w’abana babo ndetse no mu mibereho baba bashakisha umunsi ku wundi, bakajya babanza kureba ko abana babo bafite umutekano wizewe.

Ikindi gisabwa abaturage ni ukujya batanga amakuru y’abantu bakeka ko bashobora guhungabanya umutekano, ngo kuko akenshi abakora ibikorwa nk’ibi, n’ubusanzwe baba ari abantu badashobotse mu muryango Nyarwanda.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka