Rwamagana: Umukwabu watahuye 93 batagira ikibaranga, 14 bafatanwa ibiyobyebwenge
Polisi y’u Rwanda ifatanije n’abaturage mu karere ka Rwamagana bakoze umukwabu mu murenge wa Kigabiro batahura abantu bagaragara ko ari bakuru 93 batagira ibyangombwa bibaranga na busa, abandi 14 bafatanwa ibiyobyabwenge bitandukanye bacuruzaga muri uwo murenge.
Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage, tariki 10/05/2013, cyashobotse kubera ko bamwe mu baturage batanze amakuru y’aho bazi n’aho bumva hacururizwa ibiyobyabwenge.
Hafashwe imifuka itatu yuzuye urumogi, amajerekani atandatu ya kanyanga n’izindi nzoga z’inkorano zikoze mu buryo bw’umwanda n’ubuziranenge butizewe kuko bamwe mu bazinywa bavuze ko ngo bashyiramo amatafari n’ibyatsi bidasanzwe.

Muri uyu mukwabu kandi hafashwe n’abakora umurimo ugayitse wo kwicuruza ndetse bakanawukoreshamo abana bakiri bato.
Umukuru wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, ACP Elias Mwesigye, yabwiye imbaga y’abaturage bamurikiwe ibyo bikorwa n’ibiyobyabwenge ko bakwiye gutanga umusanzu mu gutunga agatoki aho babikeka hose Polisi ikabikurikirana kuko byangiza bamwe mu bana n’abavandimwe babo kandi bigateza umutekano muke.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, yasabye Abanyarwamagana, cyane cyane urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’ibikorwa byose bitabateza imbere, bakihatira gushyira imbaraga zabo mu mirimo ibyara inyungu.
Abanyeshuri beretswe urugero rubi rwa bamwe mu rubyiruko rwanze kwiga rukaba rwarishoye mu biyobyabwenge, bibonera ko nta ntambwe rwateye kuko rusa nabi kandi rukaba nta mbaraga n’icyerecyezo cyiza rufite.
Ibyo biyobyabwenge byangijwe ku buryo bitagira ingaruka bitera abaturage ariko basaba abaturage gukomeza gutanga amakuru y’ahandi bakeka haba habarizwa ibiyobyabwenge. Ababifatanye bashyikirijwe ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendanta Christophe Semuhungu yabwiye Kigali Today ko amategeko ahana mu Rwanda ateganyiriza abakoresha ibiyobyabwenge n’ababicuruza ibihano birimo gufungwa igihe kiri hagati y’umwaka umwe n’itatu no gucibwa amafaranga ari hagati y’ibihumbi mirongo itanu na Magana atanu.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mukora umukwabu mukibagirwa Kavura kandi ariho abanywa ibiyobyabwenge baba. Muzagere kwa Samira, murebe kwa Nyoni urumogi ruhacururizwa. Abarunywa habamo uwitwa Marcel usigaye akubita umugore we kandi batuye munsi ya RPC, UMUYOBOZI W’UMUDUGU NAWE AHORA YASINZE. Muzahagere
hazagerwe no muyindi mirenge y"i rwamagana nka gahengeri nzige na muyumbu naho abantu nkaba barahaboneka ndetse n"ibiyobyabwenge byiganjemo kanyanga urumogi n"ibindi