Rwamagana: Umugore n’umwana be bamukubise isuka ahita apfa

Umugabo witwa Ntambara Bosco yaraye yitabye Imana ubwo umugore we Nyirabahire Claudine afatanyije n’umwana babyaranye, Bitunguhari Felicien bamukubitaga isuka na n’icyuma bita fer a beton mu mutwe. Ubu Nyirabahire na Bitunguhari bafungiye kuri station ya Police ya Kigabiro mu karere ka Rwamagana.

Ntambara yahoraga ashinja umugore we kumuca inyuma asambana n’abandi bagabo. Ntambara nawe cyakora ngo yari amaze igihe yarihinduye umusinzi bwimbi wasaritswe n’inzoga.

Nyakwigendera yatashye yasinze tariki 12/02/2012 mu masaha ya saa tatu z’ijoro atangira kurega umugore we kumuca inyuma; nkuko bitangazwa n’abaturanyi babo mu kagari ka Nyarubuye mu murenge wa Fumbwe muri Rwamagana.

Nyirabahire avuga ko yakubise umugabo we mu mutwe kubera amakimbirane n’inzika yari amaranye imyaka isaga 20.

Ubu bwicanyi bubaye mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana buherutse gutangaza ko muri ako karere harimo ingo nyinshi zibanye nabi, zihoramo amahane n’intonganya. Aka karere kafashe ingamba zo gukora ibarura ry’izo ngo, abazituye bakagirwa inama kandi bagacungirwa hafi umutekano ariko ubu bwicanyi bubaye icyo gikorwa cyitararangira.

Nyirabahire n’umuhungu we Bitunguhari nibemezwa icyi cyaha n’inkiko, bashobora kuzahanishwa igihano cyo gufungwa burundu; nk’uko umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, Superintendant Theos Badege, abitangaza.

Hatari Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka