Rwamagana: Umugabo utazwi yiciwe mu murima azira kwiba imyumbati
Umugabo utamenyekanye umwirondoro we yiciwe mu murenge wa Karenge mu karere ka Rwamagana, mu ijoro rishyira kuri uyu wa 21/02/2014, akaba yishwe n’abaturage yarimo yibira imyumbati ahagana ku isaha ya saa saba z’ijoro.
Umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Karenge yabwiye Kigali Today ko abaturage bamumenyesheje amakuru y’uko umuntu utazwi kandi utari ufite ikimuranga na kimwe yapfuye nyuma yo gukubitwa cyane n’abaturage yari yagiye kwiba imyumbati mu gicuku.
Aho yari yagiye kwiba imyumbati mu rugo rwa Habimana, ngo bumvise umuntu agendagenda mu ijoro inyuma y’urugo rwabo, babyutse basanga igikoni kirakinguye, ariko nta gikoresho cyibwemo.
Bakomeje kuzenguruka bibaza uwaba yakinguye igikoni cyabo, baza kumva umuntu mu murima, ngo abikanze nawe ariruka, ba nyir’urugo baramukurikirana bamuta muri yombi, batangira kumukubita ariko nawe yirwanaho akomeretsa nyir’urugo mu mutwe.
Uyu muyobozi w’i Karenge yakomeje avuga ko ngo abaturage bahuruye bajyanye Habimana wari wakomeretse kwa muganga, abandi bagasigarana n’uwo mujura ngo wari ukiri muzima ariko nyuma y’amasaha abiri aza gushiramo umwuka. Ngo birashoboka ko abo baturage baba basigaye nabo bamukubita n’ubwo bo babihakanye.
Umurambo w’uwo nyakwigendera ubu uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Rwamagana, naho Habimana nyir’urugo rwibwe imyumbati n’umuhungu we umwe bacumbikiwe na polisi y’u Rwanda kuri station ya Kigabiro mu mujyi wa Rwamagana.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, Senior Superintendant Benoît Nsengiyumva yabwiye Kigali Today ko abo bantu bafunzwe bashinjwa icyaha cy’ubwicanyi kuko aribo bazwi nk’imbarutso y’urwo rupfu.
Uyu muvugizi wa polisi yahamagariye abaturage kujya bamenya kwirindira umutekano ariko abafashwe bakekwaho ibyaha bose bakabashyikiriza inzego z’umutekano n’iz’abayobozi bari hafi.
Amategeko ahana y’u Rwanda ateganya ko umuntu uhamwe n’icyaha cyo kwica undi ahanishwa gufungwa ubuzima bwe bwose.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Bakurikiranwe,bashobora kuba nibyangombwa bye babijugunye,ngo bavuge ko atazwi bamaze kumwica,ngo bavuge ko Ari umugizi wa nabi bavuge ko yaba Ari nk’umucengezi!!!!!Bikurikiranwe neea
Bakurikiranwe,bashobora kuba nibyangombwa bye babijugunye,ngo bavuge ko atazwi bamaze kumwica,ngo bavuge ko Ari umugizi wa nabi bavuge ko yaba Ari nk’umucengezi!!!!!Bikurikiranwe neea
Bakurikiranwe,bashobora kuba nibyangombwa bye babijugunye,ngo bavuge ko atazwi bamaze kumwica,ngo bavuge ko Ari umugizi wa nabi bavuge ko yaba Ari nk’umucengezi!!!!!Bikurikiranwe neea