Rwamagana: Munyemana yabuze umugore we, yica umwana babyaranye

Munyemana w’imyaka 25 utuye mu Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana yaraye yishe umwana we w’amezi atanu ubwo uwo bamubyaranye yari agiye kubwira abaturanyi ko mu rugo rwe bitameze neza.

Tariki 27/08/2012 Munyemana yatashye yanyoye inzoga, atangira kubwira umugore we ko ashobora kumwica ndetse n’uwashaka kubimubuza wese akaba yamwica.

Uyu mugore yagize impungenge asohoka ajya kubwira abaturanyi n’ababyeyi ba Munyemana ko umugabo we afite amahane n’imvugo iteye amakenga nuko bagarutse mu minota 20 basanga yamaze kwica umwana wari wasigaye aryamye.

Kuva ubwo Munyemana yaburiwe irengero, aracyashakishwa n’inzego z’umutekano. Abaturage b’i Musha barakeka ko yishe umwana kuko yari abuze nyina wari wagiye mu baturanyi.

Uyu mugore wabanaga na Munyemana yari yarapfushije umugabo, Munyemana aza ari uwo bita umwinjira. Bari babyaranye umwana umwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Muhamya Amani, yabwiye Kigali Today ko Munyemana yari asanzwe ari umuturage uzwi nk’umunyarugomo, ariko bakekaga ko yagororotse kuko yari amaze amezi abiri gusa asezerewe mu kigo ngororamuco cy’ahitwa i Nzige muri Rwamagana.

Aha i Nzige haba icyo bita centre de transit, ikigo gisanzwe gihurizwamo inzererezi, abanyarugomo n’abandi barangwaho ingeso mbi zinyuranye, bakigishwa bakanagirwa inama.

Munyemana yari yaranyuze muri icyo kigo inshuro ebyiri kuko nyuma yo gusezererwa ubwa mbere, yari yasubiriye ibikorwa by’urugomo.

Munyemana yari amaze gufatirwa mu cyuho kenshi afatira icyuma ku bantu, akenshi abaka amafaranga yabo ariko ni ubwa mbere hamenyekanye uwo yishe.

Ubwo yakoraga ayo mahano, yari yiriwe anywa inzoga iwabo aho avuka kuko hari inshuti zabo zari zabasuye zibatuye inzoga.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka