Rwamagana: BPR yibwe miliyoni 39 n’abakozi bayo

Banki y’Abaturage (PBR) ishami rya Rwamagana rimaze iminsi ibiri ryibwe amafaranga asaga miliyoni 39 zaba zaribwe n’abakozi babiri bakoreraga iyo banki.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendant Benoit Nsengiyumva, yabwiye Kigali Today ko iperereza riri gukorwa n’inzego z’umutekano ngo abakekwa bose batabwe muri yombi, ibimenyetso nibibahama bajyanwe imbere y’abacamanza.

Kugeza uyu munsi tariki 22/02/2013 saa sita abakozi babiri bakekwa bari batarabonerwa irengero, ariko abandi bantu bane bakekwaho ubufatanyacyaha bari mu maboko ya polisi, 3 bakaba bafungiye i Kigabiro muri Rwamagana, undi umwe afungiye i Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo.

Ishamri rya BPR rya Rwamagana.
Ishamri rya BPR rya Rwamagana.

Superintendant Nsengiyumva yavuze ko andi makuru kuri ubu bujura atatangazwa kuko hakiri gukorwa iperereza, ariko yizeza ko polisi iri gukurikirana abakekwa kandi iperereza rigenda neza. Ngo imirimo isanzwe ya banki yo kwakira abayigana no kubaha serivisi bakeneye irakomeje ku ishami rya Rwamagana.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nkawe Mandevu uvuga ngo bpr na Sacco ni fake wibwira ko bk cyangwa kcb zidashobora kwibwa? icyaha cyakozwe n’abakozi ba banki ntabwo ari banki kuburyo wayita fake, ikindi kandi hano nta Sacco bavuze munkuru.

Muvunyi yanditse ku itariki ya: 26-02-2013  →  Musubize

Yayayaya!

Ni mugane BK, KCB n’andi ma banki naho BPR na sa SACCO ni fake

Mandevu yanditse ku itariki ya: 22-02-2013  →  Musubize

Oh my god nishimiye ko uwo supertendent wa police yafashije icyemezo kiza harimo noguhumuriza abafte imigabane muri pbr ya rwamagana service nimbi uriyo banki turasaba kobabidukurikiranira think U

Niyonsenga yanditse ku itariki ya: 22-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka