Rwamagana: Batwitse ibiyobyabwenge byafatiwe mu baturage

Polisi mu karere ka Rwamagana, tariki 13/01/2012, yatwitse ibiyobyabwenge bitandukanye byafatiwe mu baturage. Mu byo batwitse harimo litiro zikabakaba 130 za kanyanga, ibiro 38 by’urumogi n’udupfunyika twarwo [bakunda kwita utubule] tugera ku 1614.

Hatwitswe kandi inzoga zitemewe mu Rwanda nka Chief Waragi na Suzi abantu bakeka ko zaba zinjizwa mu Rwanda ziturutse mu gihugu cya Uganda. Hanafashwe kandi ibicuruzwa byataye agaciro birimo imitobe 456 yaragije igihe mu mwaka w’2009 n’ibigori ibiro 2 byamunzwe ndetse hanafatwa amapaki 25 y’amashashi.

Abenga inzoga ya kanyanga bo by’umwihariko bagiye baburirwa kenshi bakanasabwa kureka kuyenga kugeza n’aho benshi muri bo bagiye bafatwa bagahanwa ariko bakanga bagakomeza kuyenga.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, yasabye abaturage gushishikarira guhangana n’abacuruza bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge kugira ngo bafatanye n’inzego z’umutekano guhashya burundu iki kibazo.

Kuba abenga inzoga ya Kanyanga badacika intege kandi bahora bihanangirizwa biterwa n’uko nta bihano bikarishye biteganywa n’amategeko bibagenewe, ndetse iyi nzoga kugeza ubu ikaba itarashyirwa ku rutonde rw’ibiyobyabwenge.

Nk’uko byakunze gutangazwa na polisi, biyobyabwenge biri mu biza ku isonga mu guteza umutekano muke. Bamwe mu baturage bari ahatwikiwe ibi biyobyabwenge bo banavuze ko uretse kuba biteza umutekano muke binateza ubukene mu miryango.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka