Rwamagana: Babiri bakurikiranyweho kwambura abaturage biyise abapolisi
Abagabo babiri bafungiye kuri station ya Polisi ya Kigabiro i Rwamagana bakekwaho icyaha cyo kwambura abaturage bababeshya ko ari abapolisi.
Ku cyumweru tariki 24 Mutarama 2015 ni bwo abagabo bane bari biyise abapolisi bazengurutse mu tubari two mu mujyi wa Rwamagana batera ubwoba ba nyiratwo. Abo bagabo ngo babwiraga ba nyir’utubari ko bizwi ko bacuruza Kanyanga, bakabasaba amafaranga ngo batabajyana kuri polisi kubafunga nk’uko Ntimpirangeza Augustin bambuye ibihumbi 150 abivuga.
Ati “Baraje banyicaza mu modoka ngo batumwe na polisi kumfata kuko ncuruza kanyanga, nsanga bafite agacupa karimo kanyanga barakampa barambwira ngo ndabaha ibihumbi 300. Bitewe n’uko bari bafite amapingu nahise nkeka ko ari abapolisi. Kubera ko ntarafungwa na rimwe nagize ubwoba mbaha ibihumbi 150 batsa imodoka baragenda”
Polisi imaze guta muri yombi babiri muri abo bagabo, abandi babiri bakaba bagishakishwa. Abatawe muri yombi ntibemera icyaha bakurikiranyweho, ariko abakorewe ubwambuzi bavuga ko atari ubwa mbere bakorera abaturage ubwo bwambuzi kuko umwe muri bo witwa Kazungu n’ubundi ngo yigeze gutera ubwoba Ntimpirangeza akamuha ibihumbi 100.
Ati “Kazungu we yari yarigeze kuza icyo gihe anasanga mfite kanyanga, akajerekani nari nyifitemo mpita nakamuha nabwo anshyiraho amapingu muha ibihumbi 100”.
Umuvugizi wa Polisi akaba n’umugenzacyaha IP Emmanuel Kayigi asaba abaturage kuba maso kuko hasigaye hari ubujura bw’amayeri. Asaba abaturage ko mu gihe babonye umuntu aje abatekera umutwe yiyitirira urwego urwo ari rwo rwose bajya babimenyesha polisi hakiri kare kugira ngo imufate atarabambura. Abo bagabo bakurikiranyweho icyaha cyo kwambura hakoreshejwe amayeri.
Ingingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese wambura ikintu cy’undi bakakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi yiyitiriye amazina atari aye cyangwa imirimo adafitiye ububasha ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri eshanu.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nimumukanirurumukwiyepe
Abatekamutwe baragwira kwiyita abapolisi!!!Bakanirwe urubakwiye.Na none ariko natwe abaturage tujye dushishoza kuko bimaze kugaragara ko hari abiyitirira imirimo imwe maze bagacuza abantu ibyabo.