Rwamagana: Afunzwe akekwaho uruhare mu rupfu rw’umuturanyi we
Ndayisaba Cedrik w’imyaka 26, utuye mu kagari Sasabirago, umurenge wa Fumbwe mu karere ka Rwamagana acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kigabiro akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umuturanyi we.
Ndayisaba ngo yaba yarakomerekeje umuturanyi we witwa Gasana Jean Marie Vianney w’imyaka 35 y’amavuko bikaza kumuviramo urupfu ubwo yari akiri mu nzira ajyanwa kwa muganga.
Bivugwa ko Ndayisaba yateye uyu nyakwigendera kuwa gatanu tariki 12/10/2012 mu masaha ya saa mbiri za mu gitondo afite icyuma, hanyuma akakimutera inshuro nyinshi mu nda amushinja ko yamwibiye imyaka. Ubwicanyi ni icyaha gihanishwa igifungo cya burundu iyo gihamye uwagikoze.

Ubwicanyi bukunze kugaragara mu mu ntara y’Uburasirazuba ni ubushingiye ku makimbirane yo mu miryango ahanini ashingiye ku butaka n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo; nk’uko bitangazwa n’ umuvugizi wa polisi y’igihugu muri iyo ntara, Supt Bénoît Nsengiyumva.
Yasabye abaturage kugira uruhare mu gucunga umutekano wabo batanga amakuru ku miryango ifitanye amakimbirane ndetse n’ibindi byaha.
Supt Nsengiyumva yagize ati: “(abaturage) ntibagomba kwihorera ahubwo bagomba gukemura ibibazo bafitanye mu mahoro, aho bidashoboka bakabishyikiriza inzego zibishinzwe nka polisi n’inkiko ngo zibikurikirane.”
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abo bagizi ba nabi bakwiriye kujya bahanwa by’intangarugero kuko icyaha cyo kwica umuntu ni icyaha kibi cyane n’Imana yanga yane. Niba ufitanye ikibazo n’undi wakagombye kwitabaza inzego zibifitiye uubasha zikakurenganura aho kwihanira nk’uko uwo muvugizi wa police yabibakanguriye. Rero uwo Ndayisaba nahamwa n’icyaha ahanwe by’intangarugero n’undi wari ufifitemo gahunda abonereho.