Rwamagana: Abantu batatu bafatanywe amafaranga y’amiganano ibihumbi 397

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Karenge ku wa Gatatu tariki ya 07 Mata 2021 yafashe abantu batatu ari bo Mukandera Seraphine w’imyaka 28, Nyirambarushimana Chantal w’imyaka 35 na Dusengimana Eric w’imyaka 28. Bafatanywe amafaranga y’amiganano ibihumbi 397, bafatirwa mu Murenge wa Karenge mu Kagari ka Kagamba mu Mudugudu wa Nkongi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko gufatwa kw’abo bantu byaturutse ku bufatanye n’abaturage kuko nibo batanze amakuru.

Ati” Abaturage bavuga ko bakunze kubona abasore babiri bakunda kugenda mu rugo kwa Mukandera no kwa Nyirambarushimana kandi bagakunda kubona bahisha ibintu mu mirima ya bariya bagore bagira amacyenga. Babimenyesheje abapolisi bajya mu rugo kwa Mukandera bahasanga umuti w’ubururu wifashishwa mu kwigana amafaranga, bamubajije ibijyanye n’amafaranga y’amiganono agira ubwoba amenya ko byamenyekanye ababwiza ukuri.”

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko Mukandera avuga ko tariki ya 03 Mata uwitwa Manirafasha Onesphore(aracyarimo gushakishwa) yavuye mu Mujyi wa Kigali azanye amafaranga menshi ahaho uwitwa Dusengimana Eric ibihumbi 227, Dusengimana yagiye kuyataba mu murima wa Mukandera. Abapolisi bagiye muri uwo murima bataburuye basangamo koko amafaranga ibihumbi 227 y’amiganano.

CIP Twizeyimana yagize ati” Nyuma yo kubona ayo kwa Mukandera abapolisi bagiye no kwa Nyirambarushimana Chantal kuko hari amakuru ko nawe akorana na Dusengimana Eric na Manirafasha Onesphore. Bagezeyo Nyirambarushimana ababwira ko hari amafaranga ibihumbi 170 y’amiganano yabikijwe na Manarifasha Onesphore bajya kuyataba mu murima kuko ngo hari umuti yari atarayasiga kugira ngo batangire kuyakoresha ku isoko.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko nyuma yo gufata Makandera na Nyirambarushimana hakurikiyeho gushakisha Dusengimana Eric na Manirafasha Onesphore, habonetse Dusengimana gusa Manirafasha aracyashakishwa. Uyu Dusengimana avuye vuba muri gereza nyuma yo kurangiza igihano cy’imyaka ibiri yari yarakatiwe n’inkiko kubera guhamwa n’icyaha cy’ubwambuzi bushukana.

CIP Twizeyimana yashimiye abaturage bagize amacyenga bakihutira ngutanga amakuru yafashije Polisi gufata bariya bantu. Yakanguriye abacuruzi n’abandi baturage muri rusange kujya babanza gushishoza igihe bahawe amafaranga y’inoti mashya kuko hari igihe usanga ari amiganano.

Abafashwe uko ari 3 bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Karenge. Ni mugihe hakirimo gushakishwa uwitwa Onesphore wafatanyaga na bariya bandi bafashwe.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka