Rwamagana: Abana bane bariye ibiyege umwe ahita apfa, abandi bari mu bitaro

Abana bane bo mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana bagiye gutashya bica(gusarura) ibiyege (bijya kumera nk’ibihumyo) barabirya, bahita bamererwa nabi bararemba umwe ahita apfa.

Ibiyege byenda gusa n'ibihumyo, bikaba bibi ku buzima
Ibiyege byenda gusa n’ibihumyo, bikaba bibi ku buzima

Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Munyaga wabibonye, avuga ko abo bana bavuye gutashya bafite ibiyege bibeshye ko ari ibihumyo bageze mu rugo barabyotsa basigaho n’umunyu barabirya bahita baremba babajyana kwa muganga, umwe ahita apfa.

Yagize ati “Bakimara kubirya nta minota yashize bahise batangira kuremba bahita babajyana kwa muganga umwe ahita apfa abandi na bo bararembye cyane, ubu tugiye gushyingura uwapfuye, abo bana bari abo mu ngo zitandukanye”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, Mukashyaka Chantal yemeje aya makuru avuga ko abandi bana bakiri mu bitaro.

Yagize ati “Ni byo koko abana bane bariye ibiyege umwe ahita yitaba Imana abandi baracyari mu bitaro”.

Abahanga mu bya siyansi bavuga ko n’ubwo ibihumyo ari byiza ku mubiri w’umuntu ariko ko hari ubwoko bwabyo bushobora kwica umuntu cyangwa se bukamugiraho ingaruka ku buzima bwe bakaba basaba abantu bose kwitondera ibiyege n’ibindi byo mu bwoko bwabyo bijya kumera nk’ibihumyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nago byoroshye ababyeyi babo nibihangane . gusa abo 2 bari mubitaro bitabweho bihagije

Nsanzamahoro eric yanditse ku itariki ya: 26-04-2022  →  Musubize

Birababaje cyane Imana ihe iruhuko ridashira uwo mwana witabye Imana.

Fanny yanditse ku itariki ya: 11-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka