Rutsiro : Yishe mukuru we bapfuye amasambu

Alfred Uwiragiye w’imyaka 22 y’amavuko utuye mu kagari ka Shyembe mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro yishe mukuru we witwa Harindintwali Félix amutemye bitewe n’ubwumvikane buke bari basanzwe bafitanye bushingiye ku masambu.

Uwiragiye ni we mwana muto iwabo, akaba avukana n’abandi bana bane basangiye nyina ariko badasangiye se. Nyina wa Uwiragiye yamubyaranye n’undi mugabo nyuma y’uko uwo yari afite mbere yari amaze kwitaba Imana.

Uwiragiye amaze umwaka umwe gusa avutse, nyina na we yahise yitaba Imana, arerwa na mushiki we ari na we babanaga. Uwiragiye ngo ntabwo yigeze amenya se wamubyaye.

Mukuru wa Uwiragiye witwa Harindintwali Félix ngo yakomeje kutarebana neza na Uwiragiye, akamubwira ko batavukana ndetse ko ari ikinyendaro. Ngo bagabanye isambu y’umuryango Uwiragiye baramwima, yajya no guhinga imirima ya mukuru we akurikira uba i Kigali, Harindintwali akamubuza, akamubwira ngo ave mu mitungo yabo ajye mu bya se.

Uwiragiye yakomeje kubaho aca inshuro agakorera amafaranga akagura ibimutunga we na mushiki we. Ngo yaguze ingurube imwe n’inkoko ebyiri, Harindintwali arabyica, Uwiragiye ashaka kwiyahura kuko yabonaga mukuru we amubuza amahoro, ariko abantu baramubuza.

Igihe cyarageze, mushiki we na we amubwira ko agomba kuva mu mitungo yabo akagenda, nyamara Uwiragiye we akabumvisha ko batagomba kumuheza kubera ko yaharerewe akahakurira ndetse akaba atanazi se ngo ajye kumwaka umunani.

Ubwo Uwiragiye yarimo atongana na mushiki we ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 07/01/2014, Harindintwali na we yaraje afatanya na mushiki we kubwira Uwiragiye ko agomba kuva mu mitungo yabo, bakomeza gutongana, noneho Harindintwari yinjira mu nzu azana umupanga, Uwiragiye na we aragenda azana undi mupanga.

Harindintwali ngo yagiye kumanika umupanga ngo ateme Uwiragiye, ariko Uwiragiye aramutanga amutema mu musaya no mu bitugu aramwica.

Uwiragiye yahise yiruka ajya kwihisha mu bigori araramo akaba yatinyaga ko na we bamufata bagahita bamwica. Mu gitondo ngo yijyanye ku muyobozi w’akagari, ubuyobozi na bwo buhita bumushyikiriza polisi, sitasiyo ya Gihango. Harindintwali Félix asize umugore n’abana babiri.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka