Rutsiro : Yatawe muri yombi nyuma y’amezi atatu yari ashize yarataye umwana w’ukwezi kumwe

Josiane Nzayisenga w’imyaka 30 y’amavuko yongeye kugaragara mu kagari ka Nyarubuye mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro mu cyumweru gishize ahita atabwa muri yombi azira guta umwana w’ukwezi kumwe agatoroka akajya ahantu hatazwi.

Nzayisenga yabyaye abana babiri b’abahungu ariko mu buryo butemewe n’amategeko kuko nta mugabo uzwi yagiraga, akaba yari amaze amezi atatu yarabasize.

Mbere yo kugenda, umwana mukuru yarabanje ashaka aho amucumbikishiriza, undi mwana we muto wari umaze ukwezi kumwe arazinduka amusiga ku muryango w’inzu y’uwamuteye inda witwa Ndagijimana utuye mu mudugudu wa Rebero mu kagari ka Nyarubuye mu murenge wa Musasa.

Ndagijimana usanzwe ufite undi mugore yemera ko uwo mwana na we ari uwe, icyakora akaba yarahise arerwa n’undi mugore wemeye kumufata akajya amwonsa hamwe n’undi mwana yari amaze iminsi mike abyaye.

Uwo mugore wataye umwana ngo yari afitanye gahunda n’uwo mugabo wamuteye inda ko azamujyana akamugira umugore. Mbere yo guta uwo mwana ngo yigeze kujya gushaka icyemezo cy’uko ari ingaragu ku kagari avuga ko agiye gushyingiranwa n’uwo mugabo, ariko agiye kumva yumva ko yazanye undi mugore bituma agira umujinya.

Birakekwa ko uwamuteye inda ashobora no kuba yaranze kumufasha cyangwa batarumvikanye ku buryo bwo kuba yamufasha, uwo mugore na we agahitamo kuzana umwana akamusiga ku muryango w’inzu y’uwo mugabo.

Amaze kuhamusiga yahise atoroka aragenda, ntibamenya aho yari yaragiye, ariko agarutse avuga ko yari yaragiye i Kigali.

Mu cyumweru gishize ni bwo abantu bongeye kumubona mu rugo rw’aho yari yasize acumbikishirije umwana we mukuru yaharaye rwihishwa, akaba ngo yari yahageze ku mugoroba ateganya guhita yongera akagenda, ariko abantu baba bamubonye bahita bamufata bamushyikiriza polisi.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka