Rutsiro: Yatawe muri yombi azira udupfunyika 250 tw’urumogi
Kuri sitasiyo ya polisi ya Rutsiro hafungiye umugabo w’imyaka 40 witwa Kubwimana Marcel wafatanywe n’abaturage udupfunyika 250 tw’urumogi atugemuye mu karere ka Nyabihu.
Ibi byabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 18/08/2014 mu masaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo mu kagali ka Nyarubuye ho mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro, ubwo Umugabo witwa Sibokagaba Eliel na Habakwitonda Elie bamubonaga afite igishashi ariko kubera ko bamukekagaho kugemura urumogi bamugenda inyuma bahita bamufata, abasaba kumvikana barabimwemerera ariko bahita bahamagaza inzego z’umutekano.
Sibokagaba yagize ati « hari mu masaha ya saa kumi n’imwe n’indi minota Marcel yampiseho afite igishashi kubera ko tumuzi ino ko acuruza akananywa urumogi nahise mpamagara mugenzi wanjye tumugenda inyuma duhita tumufata nibwo twahamagaye ubuyobozi ».
Umunyamabanaga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musasa ari naho Kubwimana yafatiwe yemeje aya makuru atangariza Kigali Today ko uyu mugabo bamaze iminsi bashakisha uko yafatwa ariko bafite ibimenyetso dore ko bamukekaga.
Yagize ati « amakuru niyo abaturage bamufashe mu rukerera ariko twari dusanzwe tumukeka kuko byagiye bivugwa tunamugira n’inama ariko aguye mu cyuho inzego z’umutekano zamaze kumuta muri yombi».
Uyu mugabo wafatanywe utu dupfunyika ngo asanzwe ameze nk’icyihebe kuko nta muturage apfa kuganira nawe.
Aimable Mbarushimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|