Rutsiro: Yatawe muri yombi azira kubuza amahoro mukuru we amuterera amabuye ku nzu
Umugabo w’imyaka 32 utuye mu kagali ka Teba mu murenge wa Gihango ho mu karere ka Rutsiro, arabarizwa mu maboko ya Polisi i Rutsiro azira kubuza mukuru we amahoro aho yakundaga gutera amabuye ku nzu ye aryamye
Ahagana mu masaha ya sa moya, mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu rishyira kuwa kane nibwo abaturage bafashe uyu mugabo ubwo yateraga amabuye ku nzu hanyuma mukuru we agahuruza abaturage batangatanga bagasanga ni Gasago murumuna wa Munyankindii nibwo bahise bamushyikiriza inzego z’umutekano ahita atabwa muri yombi.

Uyu mugabo yitwa Gasago Jean Claude yajyaga atera amabuye ku nzu ya mukuru we Francois Munyankindi ahanini amuziza ngo akarima umwana wa mukuru we yahawe umurima na nyina ubabyara ntibimushimishe, nk’uko mukuru we Munyankindi abitangaza.
Ati “Uyu murumuna wanjye anziza ko umubyeyi wacu yahaye umwana wanjye akarima bikaba bitaramushimishije kuko bakamwambuye yajyaga agahingamo.”
Abaturage nabo bemeje ko basanzwe bazi ko uyu mugabo asanzwe agira urugomo bitewe n’uko akunda kunywa ibiyoga.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bwatangaje ko uyu mugabo busanzwe bumuziho gukekwa gutera aya mabuye ku nzu y’umuvandimwe we ariko hakaba hari harabuze gihamya, nk’uko umunyamabanganshingwabikorwa Jules Niyodusenga yabibwiye Kigali Today.
Ati “Nkurikije ibyo umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari yabimbwiye ngo uyu mugabo yajyaga akekwa ariko bakabura gihamya gusa kera kabaye baje kumufata.”
Munyankindi avuga ko ntacyo apfa na murumuna we kuko ngo n’iyo amusabye ubufasha runaka abumuha gusa intandaro y’ayo makimbirane ni ako karima.
Kumuterera ambuye ku nzu ngo byatumaga abana n’umugore bahungabana ndetse ngo bikamutera n’igihombo cyo kugura andi mategura asimbura ayamenywe n’ayo mabuye, rimwe na rimwe ngo yangwaga munzun imbere ugasanga yangije n’ibikoresho bitandukanye.
Mbarushimana Aimable
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|