Rutsiro: Yamaze hafi icyumweru batazi aho aherereye baza gusanga umurambo we mu kirombe
Umurambo w’uwitwa Nzabamwita Protais w’imyaka 50 wari umaze hafi icyumweru baramubuze, umurambo we bawusanze mu kirombe mu mudugudu wa Gitarama akagali ka Bugina ,mu murenge wa Gihango hpo mu karere ka Rutsiro.
Kuva kuri Noheli, bagenzi be bari baramubuze babaza umugore we nawe akavuga ko atazi aho aherereye nibwo tariki 30/12/2014 bigiraga inama yo kujya gushakira mu birombe dore ko yari asanzwe akorera sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yitwa RETC LTD ariko ikaba muri iyi minsi itacukuraga nibwo basanze yaraguyemo.
Niyodusenga Jules uyobora umurenge wa Gihango urimo n’iki kirombe yemeje aya makuru aho yagize ati “Nibyo kuri uyu wa kabiri abaturage basanze umugabo mu kirombe bari bamaze iminsi batamubona ariko kuko bazi ko yari asanzwe acukura amabuye y’agaciro bagiye kuhamushakira basanga ikirombe cyaramugwiriye nibwo bamutaburuye”.
Umuyobozi w’uyu murenge kandi yanabwiye Kigali Today ko abaturage bamubwiye ko uwo mugabo yari yagiye gucukura amabuye bitemewe n’amategeko kuko yagiye ari wenyine kandi bagenzi be bakorana muri sosiyete RETC LTD bari barahawe ikiruhuko.
Umurambo w’uyu nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Murunda biri muri aka karere ka Rutsiro ngo hemezwe neza icyishe uyu mugabo.
Mbarushimana Aimable
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|