Rutsiro: Yabuze umugore we ngo amuteme, ajya ku nka aba ari yo atema

Nturanyenabo Zacharie w’imyaka 59 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Ruhinga, akagari ka Gitwa, umurenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro, yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano tariki 14/11/2013 amaze gutema inka ye nyuma yo gushaka gutema umugore we, ariko ntibimushobokere.

Nubwo abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko amakimbirane y’umugabo n’umugore yari amaze igihe, ariko imiryango yabo ikaba yaragiye igerageza kubunga, ngo bongeye kugirana ibibazo mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 10/11/2013, ubwo umugabo yasangaga umugore we ari guha inka ubwatsi, umugabo akabwira umugore ko nta mugabane afite kuri iyo nka.

Nturanyenabo ngo yabwiye umugore we ko azamwica na we agahita yiyahura, ariko bukeye ku wa mbere mu gitondo asaba imbabazi umugore we amubwira ko yabitewe n’inzoga z’inkorano zitemewe yari yanyweye.

Mu gikari hasigaye igiti inka yazirikwagaho cyonyine kuko bahise bayibaga.
Mu gikari hasigaye igiti inka yazirikwagaho cyonyine kuko bahise bayibaga.

Mu gitondo cyo ku wa kane tariki 14/11/2013 ni bwo Nturanyenabo yongeye gutongana n’umugore we. Kubera ko umugore yari azi umugambi umugabo we amaranye iminsi, yahise amuhunga, umugabo amubuze ajya ku nka yari mu rugo rwabo yari imaze amezi atatu ibyaye ayitema umutsi w’ukuguru w’inyuma bahita bayigurisha n’abasanzwe bazibaga.

Nturanyenabo ngo yahoraga avuga ko afite umugambi wo kwica umugore we, akavuga ko gereza yayimenyereye, dore ko yaherukaga gufungurwa mu kwezi kwa munani mu mwaka wa 2007, nyuma yo kumara imyaka 12 ari muri gereza afungiye icyaha cya Jenoside.

Urugomo rwa Nturanyenabo n’umugore we rumaze igihe, nk’uko bigaragazwa n’inkovu umugore afite yagiye aterwa n’umugabo we. Ngo hari n’igihe yatonganye n’umugore we, ajya mu murima w’imboga z’amashu arawutema, mu gihe umugore we yari yamuhunze.

Umugore we avuga ko ubusanzwe yabanaga n’umugabo we neza, icyakora ngo agakunda kugira amahane iyo yabaga yasomye ku nzoga z’inkorano zitemewe.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo   ( 1 )

va ku mwicanyi, nukomeza kwibwira ko amahane ayaterwa n’inzoga azakwirenza. mu Kinyarwanda baravuga ngo umusinzi asinadana ayo asanganywe (ayo ni amagambo)njye nkeka ko n’ibikorwa ari uko. Aka GATANYA ureke imbwa..., Ubuzima bw’umugre si umugabo nk’uko ubw’umugabo Atari Umugore....

Mujyanama yanditse ku itariki ya: 19-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka