Rutsiro: Umwe yitabye Imana akubiswe n’inkuba, undi arahungabana

Abantu babiri bo mu mudugudu wa Gaseke mu kagari ka Bushaka mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro bakubiswe n’inkuba tariki 19/11/2013 ahagana mu ma saa saba n’igice z’amanywa ubwo imvura yari irimo kugwa, umwe ahita yitaba Imana, undi arahungabana.

Uwitabye Imana yitwa Niyomuhoza w’imyaka 10 y’amavuko, mu gihe Kubwimana Elisha w’imyaka 25 we yahungabanye ahita ajyanwa kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Kinunu giherereye mu murenge wa Boneza.

Iyo nkuba yakubise uwo mwana mu gihe umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard hamwe n’abahagarariye inzego zishinzwe umutekano bari muri uwo murenge wa Boneza ku birwa bya Iwawa na Bugarura, aho bari bagiye guhumuriza abahatuye, dore ko na bo baherutse kwibasirwa n’inkuba.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yasobanuye ko yahise avugana na Minisitiri ufite kurwanya ibiza mu nshingano ze, amubwira ko hari inzobere iyo Minisiteri yamaze gutegura kugira ngo bazaze gukora inyigo no kureba impamvu nyamukuru ituma inkuba zibasira by’umwihariko akarere ka Rutsiro, bityo babe batanga umuti urambye wafasha mu kugira ubwirinzi no gukemura icyo kibazo.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka