Rutsiro: Umwana yahitanywe n’umugezi

Nyirimpuhwe Eric, umwana w’umuhungu w’imyaka itandatu, wo mu kagari ka Gihira, murenge wa Ruhango mu karere ka Rutsiro yishwe n’umugezi wa Busenda tariki 17/12/2011.

Zacharie Bamporiki, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gihira, avuga ko uyu wamana yari aragiye intama z’iwabo maze aza kwegera umugezi wa Busenda uramutwara kubera umuvumba mwinshi ayo mazi yari afite.

Bamporiki avuga ko uwo muvumba uturuka ahanini ku mvura nyinshi imaze iminsi yibasira akarere ka Rutsiro.

Nyuma y’aho uyu mwana ahitaniwe n’amazi, Bamporiki asaba ababyeyi kutarekura abana ngo bakore ibyo bashaka cyangwa babasige aho babonye kuko kubera imvura nyinshi imaze igihe igwa bashobora guhitanwa n’ibindi biza bitari umugezi.

Nyirimpuhwe Eric ni mwene Mahuku Stanisilas na Umbwiyeneza Vestine.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka