Rutsiro:Umwana wo mu kigero cy’imyaka ine yahitanywe n’umugezi wa Rwishywa

Mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro, umwana witwa Uwiringiyimana uri mu kigero cy’imyaka ine wahitanywe n’umugezi witwa Rwishywa tariki 30/11/2011 ariko umurambo uboneka tariki 04/12/2011 mu mugezi wa Koko ugabanya imirenge ya Gihango na Musasa yo mu karere ka Rutsiro.

Butashyi Jean Herman, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murunda, avuga ko nyina w’uyu mwana, Uwimana Liberate, yari agiye kwikorera imbaho maze amusiga mu rugo rw’abaturanyi amusiganye n’undi mwana w’imyaka 13.

Nyakwigendera Uwiringiyimana yaje gusiga mugenzi we wari urimo kuronga ibijumba arataha maze agerageje kwambuka umugezi wa Rwishywa ararohama.
Mugenzi we yahise atabaza abaturanyi baza kumushakisha bagera no ku kiyaga cya Kivu ariko baramubura. Mu gitondo cya tariki 04/12/2011, nibwo yaje kuboneka mu mugezi witwa Koko.

Butashyi Jean Herman, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murunda, yemeza ko umugezi wa Rwishywa watwaye uyu mwana kubera ko wari wuzuye kubera imvura nyinshi imaze iminsi igwa mu karere ka Rutsiro.
Nyina wa Uwiringiyimana, Uwimana Liberate, yamubyariye iwabo kandi nta mugabo babana.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka