Rutsiro: Umwalimu yaketsweho kurarana umunyeshuri ahita ata akazi

Umwalimu wigishaga ku rwunge rw’amashuri rwa Rusororo mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro yataye akazi kuva mu ntangiriro z’iki gihembwe cy’amashuri nyuma yo gukekwaho kurarana umunyeshuri w’umukobwa wigaga kuri icyo kigo.

Ababyeyi b’uwo mukobwa ni bo bagejeje ikibazo cyabo ku buyobozi bw’ikigo, ikigo na cyo gitangira kubikurikirana. Ubuyobozi bw’ikigo bwatanze amakuru ku murenge no kuri polisi, ariko uwo mwalimu wari wagiye mu kiruhuko iwabo mu karere ka Nyabihu ntiyabasha kongera kugaruka kugira ngo yisobanure ku byamuvugwagaho.

Nyuma yo kumara igihe atagarutse mu kazi, ubuyobozi bw’umurenge n’akarere ka Rutsiro bwahise bufata umwanzuro wo kumusimbuza undi mwalimu.

Kugira ngo uwo mwalimu abe ari we ukekwa, umuyobozi w’ikigo avuga ko yahamagaye nyina w’uwo munyeshuri amubaza impamvu baketse ko umukobwa wabo yaraye ku icumbi ry’uwo mwalimu, nyina avuga ko yigeze kumva uwo mukobwa ari kuvugana n’uwo mwalimu kuri telefoni, ndetse uwo munsi ntiyarara mu rugo. Ngo bukeye bwaho mu gitondo hari abantu babonye uwo mukobwa ataha ava mu cyerekezo cy’aho uwo mwalimu yari acumbitse.

Icyakora uwo mukobwa ahakana ko yaraye ku icumbi ry’uwo mwalimu akavuga ko yaraye ku wundi munyeshuri w’umukobwa mugenzi we bigana. Impamvu abantu bamubonye aturuka mu bice uwo mwalimu yari acumbitsemo ngo ni uko iwabo w’uwo munyeshuri mugenzi we, aho yaraye na bo batuye muri icyo cyerekezo.

Uwo munyeshuri w’umukobwa uvugwaho kurara ku icumbi rya mwalimu afite imyaka 18 y’amavuko akaba yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye. Ubuyobozi bw’ikigo ngo nta makuru y’uwo mwalimu bwongeye kumenya kubera ko na telefoni yakoreshaga itongeye kuboneka.

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Rusororo, Bapfakurera Anastase, yabajijwe ku bijyanye n’imyitwarire y’abanyeshuri muri rusange, asobanura ko hashize ukwezi atanze raporo mu nzego z’ibanze igaragaza ko hari abana bataye ishuri kugira ngo izo nzego zifatanye n’ikigo kubagarura ku ishuri.

Iyo raporo yagaragazaga ko abanyeshuri 15 ari bo bataye ishuri guhera mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, muri bo hakaba harimo abakobwa umunani.

Muri abo banyeshuri bataye ishuri harimo babiri bavugwaho ko muri iyi minsi batwite. Ngo bakomeje gushyiramo ingufu kugira ngo babagarure ku ishuri usibye ko bigoranye kubera ko bamwe muri bo bamara guta ishuri bagahita bigira mu mujyi.

Urwunge rw’amashuri rwa Rusororo ni ikigo cyigisha muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda; gifite amashuri atandatu abanza n’atatu yisumbuye.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka