Rutsiro: Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yitabye Imana azize impanuka
Bernard Niyongamije wayoboraga ikigo cy’amashuri abanza cya Mukura giherereye mu kagari ka Kagano mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro yitabye Imana tariki 06/02/2014 azize impanuka ya moto.
Uwo munsi Niyongamije yari yiriwe mu nama hamwe n’abandi bayobozi b’ibigo by’amashuri, iyo nama ikaba yarabereye ku cyicaro cy’akarere ka Rutsiro.
Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba yateze umumotari ngo amujyane iwe, bageze hafi y’urutare rwa Ndaba bahura n’imodoka yerekezaga i Karongi ibamurika mu maso barahuma, moto ihita ita umuhanda igwa mu muferege.
Impanuka ikimara kuba abantu bahise batabara, bashaka imodoka ijyana umumotari n’uwo muyobozi w’ikigo ku bitaro bya Kibuye, ariko umuyobozi w’ikigo ashiramo umwuka ataragera kwa muganga.
Uwo mumotari na we yarakomeretse ajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Kibuye, icyakora we ngo akaba atarakomeretse cyane, ku buryo we atanga icyizere cyo gukira vuba agasubira iwabo.
Niyongamije Bernard yari amaze imyaka 11 ari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Mukura. Yari yubatse akaba asize umugore n’abana bane.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwo mugabo yari intwari imana imwakire mubayo.