Rutsiro : Umusore w’imyaka 20 arakekwaho kugerageza gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 10

Umusore w’imyaka 20 y’amavuko wakoraga akazi ko kuragira inka mu kagari ka Karambo mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro yashyikirijwe Polisi kuwa kane tariki 5/6/2014, akurikiranyweho kugerageza gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 10 y’amavuko.

Icyaha akurikiranyweho cyabaye tariki 4/6/2014 mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Bombi ngo bari baragiye, umukobwa aragiye intama zo kwa mukuru we umurera, mu gihe umuhungu we yari aragiye inka zo mu rugo akoramo ako kazi.

Kugira ngo bimenyekane, umwana yageze mu rugo acyuye intama abwira abo muri urwo rugo ko uwo musore yashatse kumufata ku ngufu.

Abaturage bahise babibwira umukuru w’umudugudu, na we abibwira umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Karambo, Uwera Vestine, avuga ko yagerageje kubaza uwo mwana niba koko yafashwe ku ngufu, umwana asobanura ko umusore yari agiye kumufata ku ngufu, ariko ko nta byo yakoze.

Uwo musore we avuga ko atigeze afata ku ngufu uwo mukobwa kubera ko bari baragiranye n’abandi bantu.

Uwo musore yahise ashyikirizwa polisi mu rwego rwo kumucungira hafi no gukora iperereza ryimbitse kuri icyo cyaha akekwaho, mu gihe umukobwa we yoherejwe ku bitaro bya Kibuye kugira ngo asuzumwe.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka