Rutsiro : Umusore umwe arakekwaho gufata abana babiri ku ngufu

Umusore witwa Kanani uri mu kigero cy’imyaka 22 y’amavuko ukomoka mu murenge wa Mukura ariko akaba yari amaze amezi abiri yimukiye mu kagari ka Gitwa murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu icyarimwe abana babiri.

Abo bana bombi ni abo mu ngo zitandukanye ziherereye mu mudugudu wa Mubuga, akagari ka Gitwa, umurenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro. Umwe muri bo ufite imyaka 10 yigaga mu mwaka wa gatatu, mu gihe mugenzi we w’imyaka 12 y’amavuko yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Bavuga ko uwo musore yabafashe ku ngufu ku wa gatatu tariki 09/04/2014 hagati ya saa yine na saa tanu z’amanywa ubwo bari bagiye gutashya mu ishyamba ry’i Mazi mu murenge wa Mukura, ishyamba uwo musore na we yarimo atwikamo amakara.

Abo bana bari batatu bari kumwe mu ishyamba bari gutashya, ariko umwana wa gatatu ufite imyaka umunani y’amavuko we ngo uwo musore yaramwihoreye amubwira ko we atamushaka kuko ngo ari muto cyane.

Ubusanzwe abaturage begereye iryo shyamba basanzwe bajyayo gutora inkwi, hakabamo n’abandi baba batwikamo amakara. Ni ishyamba rya Leta riherutse kugurishwamo ibiti binini birabazwa, ibisigaye abaturage bakajyamo bakabitwikamo amakara, ariko mu buryo bwo kubyiba.

Uwo musore witwa Kanani ngo yasanze abo bana muri iryo shyamba arabashorera yitwaje umupanga n’inkoni, abajyana mu gihuru kiri hirya y’aho barimo batashya, arababwira ngo nibataka arahita abica, ngo kandi nibaramuka babivuze na bwo azabica.

Abana ngo bagize ubwoba, abajyana muri icyo gihuru, ahantu munsi y’umukingo hari n’umugezi usuma hafi aho, ku buryo ngo n’uwari gutaka byari kugorana kugira ngo abandi bamwumve.

Abo bana bavuga ko yabategetse kuryama hasi no kwipfuka imyenda bari bambaye mu maso, ahera ku wa mbere, akajya amutsindagiramo ikintu, umwana akumva ngo ari kubabara, ariko uwo muhungu amubwira ko nataka ahita amwica. Abo bana bavuga ko yavuye ku mwana wa mbere ajya ku wa kabiri na we amukorera nk’ibyo yakoreye uwa mbere.

Abo bana ngo bahise bazamuka bagenda barira, basanga umwe mu babyeyi babo aho yarimo ahinga, bamutekerereza ibimaze kubabaho, ndetse n’uwabibakoreye,uwo mubyeyi ahita abwira abandi bagabo bajyana gushaka uwo musore, ariko ntibabasha kumubona. Nyina w’uwo musore ukekwaho gufata abo bana ku ngufu avugwaho kuba ngo yaramuhishe akanga kumutanga.

We na nyina ngo bari bamaze amezi abiri baravuye mu murenge wa Mukura baza gutura mu kagari ka Gitwa mu murenge wa Mushubati, bakaba ngo barimutse nyuma yo gusenyerwa n’ibiza.

Uwo musore bamaze kumubura, ababyeyi b’abo bana bahise babajyana ku ivuriro ryo muri ako kagari ka Gitwa, ivuriro na ryo rihita ribohereza ku bitaro bya Murunda byo mu karere ka Rutsiro kugira ngo basuzumwe.

Ibitaro bimaze kubasuzuma byahise bibohereza kuri sitasiyo ya polisi ikorera mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro kugira ngo batange ikirego cyabo, bityo ukekwaho icyo cyaha akurikiranwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gitwa mu murenge wa Mushubati, Karegeya Mathieu, abajijwe niba hari gahunda yo gukorana n’umurenge bahana imbibi wa Mukura kugira ngo bafate uwo musore, yasubije ko arimo kuvugana n’abayobozi bo mu murenge wa Mukura, by’umwihariko akaba ngo yavuganye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Karambo ndetse n’umukuru w’umudugudu wa Terimbere uwo musore akunze kubamo, ku buryo ngo bakomeza guhanahana amakuru y’aho uwo musore ashobora kuba aherereye kugira ngo atabwe muri yombi.

Uwo musore witwa Kanani ngo si ubwa mbere afata abana ku ngufu kuko mu minsi yashize hari n’undi mwana yafashe ku ngufu, nk’uko umwe mu bo bakorana mu makara wasanze amuri hejuru abyivugira, ariko uwo mwana ntiyamurega birangira bityo.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze kutugezaho amakuru.izo nkozi zibibi zose zishyikirizwe ubutabera.

Ny thomas yanditse ku itariki ya: 12-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka