Rutsiro: Umusore ari mu maboko ya Polisi akekwaho kwiba inka y’umuturage

Kva kuri uyu wa 03 Kamena 2015 umusore witwa Mbabazi Innocent utuye mu Kagari ka Gitwa mu Murenge wa Mushubati ho mu Karere ka Rutsiro ari mu maboko ya Polisi ashinjwa kwiba inka y’umuturage.

Hari mu ma saha ya saa cyenda z’ijoro ubwo irondo ngo ryabonaga abantu batatu umwe ari imbere akurikiwe n’inka abandi bayishoreye maze babahagaritse bababaza abo ari bo aho guhagarara bariruka bashobora gufatamo umwe.

Yafatanywe inka y'inyibano yitakana bagenzi abavuga ko yari ayibashorereye.
Yafatanywe inka y’inyibano yitakana bagenzi abavuga ko yari ayibashorereye.

Kageruka Francois, umwe mu bari mu irondo banafashe uyu musore, yagize ati "Twari ku irondo tubona abantu baza badusanga bari kumwe n’inka tubahagaritse bahita biruka babiri biruka bagana haruguru uyu musore twazanye kuri Polisi we agana hepfo afatwa na bagenzi banjye abandi bo baducitse.”

Mbabazi wafashwe yemera ko ari umufatanyacyaha kuko yemeye kujyana n’abantu atazi aho bakuye inka ariko akavuga ko bari bamusabye kuyibashorerera ngo bajye kuyigurisha mu Karere ka Karongi ahitwa Rubengera.

Yagize ati "Rwose sinibye iyi nka ahubwo icyo nemera cyo ni uko wenda nabaye umufatanyacyaha kuko najyanye n’abantu bafite inka simbabaze aho bayikuye bityo nkaba nsaba imbabazi.”

Nyir’iyi nka yari yibwe Nyirabakenga Liberata avuga ko inka ze zibasiwe n’abajura kuko amaze kwibwa inka 8.

Ngo uwo wafashwe si ubwa mbere amufata kuko hari igihe yigeze kumufata akamubabarira bityo agasaba ko uwafashwe yavuga bagenzi be bibana inka bakazimwishyura zose.

Nirere Nkurikiyinka Etienne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubati, avuga ko hafashwe ingamba mu rwego rwo gukumura ubu bujura bw’amatungo aho ngo buri tungo rigomba kugira ibiRiranga bityo umuntu ujyanye itungo ku isoko akaNerekana ko koko ari irye. ikindi ngo ni ugukaza amarondo kuko amatungo bayiba nijoro.

Nta cyummweru cyari gishize n’ubundi undi mugabo afatanwe ihene 4 muri uyu murenge wa Mushubati agiye kuzigurisha mu isoko rya Rubengera.

Mbarushimana Cisse Aimable

Ibitekerezo   ( 2 )

UYU MUSORE YAJUJUBIJE ABATURAGE NAKURIKIRANWE NAMATEGEKO NDETSE BISHYURE IZO NKA KUKO ARAZWI KANDI AVUGE NAGATSIKO BAFATANYA NTABYO KUREBERERA KUKO YARAYABIYOGOJE NDETSE YABA MU RWANDA HAKIBA IGIHANO CY’URUPFU YAGOMBAGA KWICWA,CYANGWA AGACIBWA IKIGANZA K’IBURYO NKIBYO NIBONYE MU BIHUGU BY’ABARABU YO BAGUFASHE WIBYE ICIBWA IKIGANZA KIBURYO BAKAKUREKA UKIGENDERA IKI KIBAZO NIGIKURIKIRANWE

NTAMUHANGA ASSIEL yanditse ku itariki ya: 10-06-2015  →  Musubize

Abanyarutsiro ntimuzi kwirindira umutekano, urabona uwo mujura byibura mutakuye n’iryinyo rimwe cyangwa mgo mumuvune urubavu!!!!! Ndabagaye. Ubu ejobundi azaba yafunguwe. Muri aba nyuma

Ndabanenze yanditse ku itariki ya: 5-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka