Rutsiro : Umurambo w’umunyeshuri wabonetse mu musarani nyuma y’iminsi 16 aburiwe irengero

Dusabeyezu Emmanuel w’imyaka 20 y’amavuko wigaga mu mwaka wa kane ku ishuri ryisumbuye rya Kabona riherereye mu murenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro yabuze mu kigo tariki 07/07/2013, umurambo we uboneka tariki 23/07/2013 mu musarani utagikoreshwa hafi y’aho yari acumbitse hanze y’ikigo.

Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Kabona, Babonampoze Léonidas, yabwiye Kigali Today ko uwo munyeshuri akimara kubura mu kigo, bahise babaza mu rugo iwabo mu murenge wa Manihira mu kagari ka Haniro, mu karere ka Rutsiro niba hari uwahageze, mu rugo bababwira ko ntawe uhari.

Mu kigo ngo baketse ko hari aho yagiye mu miryango yabo, kuko abanyeshuri ngo bakunda kugenda batorotse bakongera bakagaruka. Umuyobozi w’ikigo ati “abanyeshuri basanzwe badutoroka bakagenda, ariko bakazagaruka. Babikora kenshi rero ku buryo umuntu yari yagize ngo ni ibisanzwe.”

Umurambo we bawusanze mu musarani uherereye hepfo y'inzu yari acumbitsemo inyuma y'urugo rw'umuturage.
Umurambo we bawusanze mu musarani uherereye hepfo y’inzu yari acumbitsemo inyuma y’urugo rw’umuturage.

Mu kigo ngo bakomeje gutegereza ko azagaruka baraheba, noneho nyuma biza kugaragara ko yatawe mu musarani washaje utagikoreshwa uherereye inyuma y’urugo rw’umuturage.

Umukecuru wo muri urwo rugo ni we wabonyemo umurambo tariki 23/07/2013 agiye kwahira ubwatsi bw’amatungo hafi y’uwo musarani ahita abibwira abantu, bagenzuye basanga ari wa munyeshuri umaze iminsi yarabuze.

Uwo musarani basanzemo umurambo w’uwo munyeshuri uherereye hepfo gato nko muri metero 20 uvuye ku nzu icururizwamo icyayi n’amandazi (cantine), ikaba ari yo uwo munyeshuri yabanagamo na mubyara we wayicururizagamo.

Ubusanzwe bamwe mu banyeshuri bacumbitse mu mazu ya rusange ari hanze y’ikigo, abandi bakishakishiriza amazu yo kubamo kuko ikigo nta macumbi y’abanyeshuri kigira.

Imwe mu mafoto Dusabeyezu Emmanuel yifotoje mbere yo kwitaba Imana.
Imwe mu mafoto Dusabeyezu Emmanuel yifotoje mbere yo kwitaba Imana.

Nubwo yari amaze igihe kirekire yarabuze, ababonye umurambo w’uwo munyeshuri bavuze ko nta minsi irenze itatu yari amaze yishwe kuko umubiri we wari utaratangirika cyane.

Abamwishe bamutemye ku maguru, bamukubita n’ikindi kintu mu mutwe kuko ari ho habonekaga ibikomere.

Impamvu y’urupfu rwe ndetse n’abamwishe ntabwo byabashije kumenyekana, gusa abantu bakeka ko bishobora kuba byaturutse ku makimbirane yo mu miryango kuko n’ubusanzwe uwo munyeshuri yigaga ku kigo giherereye mu murenge wa Rusebeya uhana imbibi n’uwo akomokamo wa Manihira.

Se yitabye Imana mu kwezi kwa munani k’umwaka ushize azize amarozi, uwo munyeshuri akaba ari umwe mu bana bakundwaga na se ndetse akaba ari na we wamurwaje.

Ishuri ryisumbuye rya Kabona nta macumbi y'abanyeshuri rigira.
Ishuri ryisumbuye rya Kabona nta macumbi y’abanyeshuri rigira.

Se amaze kwitaba Imana, uwo munyeshuri ngo bamuhaye imitungo myinshi ku buryo abo muri uwo muryango bamwe na bamwe batabyishimiye, dore ko uwo musaza yari yarashatse abagore babiri bazwiho kuba batumvikana.

Umurambo we wahise woherezwa iwabo urashyingurwa, hagati aho bamwe mu bayobozi n’abakozi b’ikigo, abanyeshuri ndetse n’uwo mubyara we babanaga bahamagajwe na polisi ikorera mu karere ka Rutsiro kugira ngo batange ibisobanuro byerekeranye n’urupfu rw’uwo munyeshuri.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo   ( 8 )

Imana imwakire mu bayo.

alias yanditse ku itariki ya: 26-07-2013  →  Musubize

mbanje gusabira umugenzi imana imwacyire mubayo.icyindi nuko uwicishije inkota azicishwa inkota icyindi nuko nareta y’urwanda nyizera uwamyishe izamufata imushyicyirize ubutabera

mugabutiheba paterne yanditse ku itariki ya: 25-07-2013  →  Musubize

RIP NYAGASANI AMWAKIRE MU BAYO KANDI ABA MWAMBUYE UBUZIMA BWE IMANA YA MUHAYE ATARIBO BA BU MUHAYE NYAGASANI AZABUBABAZE RWOSE

douce yanditse ku itariki ya: 25-07-2013  →  Musubize

RIP NYAGASANI AMWAKIRE MU BAYO KANDI ABA MWAMBUYE UBUZIMA BWE IMANA YA MUHAYE ATARIBO BA BU MUHAYE NYAGASANI AZABUBABAZE RWOSE

douce yanditse ku itariki ya: 25-07-2013  →  Musubize

R.I.P Pole sana kubasigaye bo muri famille ye gusa birababaje kdi imana izahana izo nkozi z’ibibi

boss yanditse ku itariki ya: 25-07-2013  →  Musubize

R.I.P Pole sana kubasigaye bo muri famille ye gusa birababaje kdi imana izahana izo nkozi z’ibibi

boss yanditse ku itariki ya: 25-07-2013  →  Musubize

Mubyarawe afitemo uruhare cyane yabuze umwana babanaga aricecekera yazize ibyiwabo Imana imwakire mubayo yazize ibye .

Kana yanditse ku itariki ya: 25-07-2013  →  Musubize

RIP Umuryango we ugire kwihangana

mugisha yanditse ku itariki ya: 25-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka