Rutsiro: Umupfakazi wa Jenoside yatwikiwe n’abantu batazwi

Gashikazi Neliya w’imyaka 65 utuye mu mudugudu wa Kagarama, akagali ka Bugina mu murenge wa Gihango ho mu karere ka Rutsiro akaba umupfakazi wa Jenoside yatwikishije inzu y’inyuma abayitwitse bakaba bataramenyekana na n’ubu.

Iyi nzu yahiye mu ijoro rya tariki 07/09/2014 mu ma saha ya saa sita ubusanzwe yararagamo umuhungu we wiga muri kaminuza ariko muri iryo joro ntiyari yaharaye.

Habanje gukekwa abashumba b’uyu mukecuru ariko ubuyobozi bw’akagali bubagejeje mu nzira abo bashumba bavuga ko umuhungu we Munyeshyaka Protais ariwe ushobora kuba yabikoze ariko we akaba yabihakanye.

Inzu yahiriyemo impapuro z'amasambu ndetse n'amafaranga.
Inzu yahiriyemo impapuro z’amasambu ndetse n’amafaranga.

Polisi yabasabye gukora iperereza hanyuma mu gitondo ngo bazamukane uwo mukecuru arege ndetse avuge n’abo akeka ni uko mugitondo aranga abwira umuyobozi w’umudugudu ko nta muntu akeka wabikoze.

Neliya ati “njye sinajya kurega ni ukwiteranya n’abantu kandi n’aba bashumba banjye muvuga sibo kuko ntibantwikira maze ngo nibarangiza bambyutse bambwira ko inzu yahiye”.

Gusa n’ubwo abatwitse inzu y’uyu mukecuru bataramenyekana harakekwa umuhungu we mukuru nk’uko abaturanyi babitangaza kuko ngo ntibumvikanaga ahanini hashingiwe ngo ku itoneshwa rya murumuna we ariko we ngo ntagire icyo amuha.

Buririye ku rwego barasakambura babona gutwika.
Buririye ku rwego barasakambura babona gutwika.

Abajijwe iby’amakimbirane ye n’umuhungu we, Gashikazi Neliya avuga ko nta gutonesha murumuna we ndetse yanemeje ko umuhungu we atamutwikira.

Umuhungu we mukuru basanzwe bagirana amakimbirane aturanye na nyina ngo bakaba bakunze kugirana amakimbirane nk’uko ubuyobozi bw’umurenge bwabitangarije Kigali Today ariko ngo hafashwe ingamba zo kwegeranya iyo miryango bakabumvikanisha nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa yabitangaje.

Ati “uwo mukecuru akunze kugirana amakimbirane n’umuhungu we ahanini umuhungu we akaba amushinja kutamwitaho nk’uko yita kuri murumuna we wiga muri kaminuza ariko ubu ubuyobozi twafashe icyemezo cyo kujya kumvikanisha uwo muryango”.

Umukecuru atangaza ko mu nzu araramo hatatwitswe.
Umukecuru atangaza ko mu nzu araramo hatatwitswe.

Umukozi wa AVEGA ushinzwe ubujyanama ku ihungabana, Nkusi Pontien, yatangaje ko muri Rutsiro nta mpanuka nk’izi zikunze kubaho n’ubwo ngo uyu mukecuru muri 2007 yakunze gutererwa amabuye ku nzu aryamye.

Muri iyo nzu yahiye hahiriyemo amafaranga agera ku bihumbi 252 nk’uko uwo mukecuru abitangaza ndetse n’impapuro z’amasambu yaguraga hakaba hanahiye kandi ibikoresho by’uwo musore wayiraragamo ndetse n’impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye y’umukobwa we.

Inzu yatwitswe nta muntu wayirayemo.
Inzu yatwitswe nta muntu wayirayemo.

Mbarushimana Aimable

Ibitekerezo   ( 1 )

bibaye ari ikibazo cy’umuhungu we byaba ari ibindi ariko banarebe neza niba ntawundi waba ubyihishe inyuma

abdul yanditse ku itariki ya: 11-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka