Rutsiro : Umunyeshuri yitabye Imana agwiriwe n’ipoto y’amashanyarazi

Niyonsaba Theogène wigaga mu mwaka wa kabiri ku kigo cy’amashuri abanza cya Mpingamabuye giherereye mu mudugudu wa Runaba mu kagari ka Haniro mu murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro yitabye Imana tariki 26/07/2013 azize ipoto y’amashanyarazi yamubirindutse hejuru.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Haniro, Zirimwabagabo Jean Damascene yavuze ko byabaye mu ma saa tatu za mugitondo, ubwo bamwe mu bana barimo bakinira ku kibuga hafi y’ishuri bategereje kubwirwa amanota ngo bajye mu kiruhuko.

Bamwe mu bana ngo barimo bakinira kuri ibyo byuma by’amapoto birambitse hasi mu kibuga bitegereje gushingwa kugira ngo bizacishweho insinga z’amashanyarazi.

Abo bana ngo basunitse kimwe muri ibyo byuma kibirinduka hejuru ya mugenzi wabo ahita ashiramo umwuka.

Umurambo we wabanje kujyanwa ku bitaro bya Murunda kugira ngo usuzumwe mbere yo gushyingurwa.

Zirimwabagabo Jean Damascene uyobora akagari ka Haniro asanga nta burangare bwahabaye haba ku ruhande rw’ikigo ndetse no ku ruhande rw’abaharambitse ibyo byuma kuko impanuka ngo yaturutse ku dukino dusanzwe tw’abana, kandi bakaba bari basanzwe bakinira kuri icyo kibuga.

Impamvu abakozi ba EWSA barunze ibyo byuma aho ngo ni uko ari ho habonetse umwanya wisanzuye wo kubirambika kugira ngo nibamara gucukura imyobo bazajye babiterura bahita babishyira mu myobo.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka