Rutsiro : Umukwabu wataye muri yombi inzererezi n’ibirara 125
Inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Rutsiro zakoze umukwabu mu mirenge yose igize akarere tariki 17/12/2013 zita muri yombi inzererezi n’ibirara 125 mu rwego rwo gukumira ibishobora guteza umutekano muke.
Bamwe muri abo bafashwe bakuwe mu masantere y’ubucuruzi, abandi bafatirwa aho batuye mu bice byo hirya no hino, bitewe n’uko basanzwe bazwiho ibikorwa bihungabanya umutekano nko kunywa urumogi, ubujura ndetse n’ababa barigize ibyihebe bagakora urugomo.
Icyakora hari abandi bafatiwe muri uwo mukwabu, ariko nyuma bararekurwa bitewe n’ibisobanuro bya buri muntu, dore ko n’abayobozi mu tugari na bo babaga bahari kugira ngo umuntu wese wafashwe ashyirwe mu cyiciro hakurikijwe imyitwarire isanzwe imuranga.
Umuyobozi wa polisi mu karere ka Rutsiro, Superitendent Gérard Habiyambere yabwiye Kigali Today ko abafashwe bakusanyirizwa ahantu hamwe hateguwe, hagatoranywamo abazajya kugororerwa mu kigo cya Iwawa, abandi bagakomeza kwigishwa no kugirwa inama mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|