Rutsiro: Umukozi w’akarere yibwe moto ku manywa y’ihangu

Moto y’umukuru w’ibiro by’ubutaka mu karere ka Rutsiro, Muhimpundu Janvier, yibwe n’umuntu utabashije kumenyekana tariki 08/01/2014 ayivanye aho yari iparitse ku karere.

Muhimpundu avuga ko yageze ku karere mu gitondo aje mu kazi nk’uko bisanzwe, noneho aparika moto ku ibaraza ry’inyubako asanzwe akoreramo. Igihe cy’akaruhuko ka saa sita kigeze, yagiye kureba moto aho yayisize kugira ngo ajye mu rugo, ariko arayibura.

Amaze kuyibura yahise yihutira kubimenyesha inzego z’umutekano ndetse n’inzego z’akarere kugira ngo bamufashe kuyishaka.

Na we yakomeje gushakisha amakuru mu bice byo hafi y’akarere, abakoraga isuku mu karere bamubwira ko babonye umusore waje arayatsa arayijyana bagira ngo ni nyirayo uyimutije.

Yabajije mu isantere iri hafi aho, abo abajije na bo bamubwira ko babonye umusore watwaye iyo moto igenda imuzimiraho, ariko akomeza kugenda agerageza, arayijyana, nyuma yaho ntibamenya aho yarengeye. Uwo muntu wayitwaye ngo yerekezaga mu muhanda uva i Rutsiro ugana i Karongi.

Iyo moto bayibye bayivanye ku karere, nyamara hahora abashinzwe umutekano ku manywa na nijoro. Icyakora na bo ngo nta burangare babigizemo kuko bo baba bari ku muryango winjira mu karere, mu gihe abibye iyo moto bayikuye hafi y’inyubako itangirwamo serivisi zijyanye n’ubutaka, ibidukikije, n’ibikorwa remezo isa n’aho iri hanze, hirya gato y’izindi nyubako z’akarere.

Iyo moto yari iye bwite, ikaba ari iyo mu bwoko bwa AG 100 ifite Plaque numero RA 389X. Numero za châssis ni 3H140835, na ho numero za moteri ni 3H140465.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo   ( 2 )

Niyihangane abajura basigaye bafite ubugome bwinshi.Natwe batwibye imodoka bayikuye aho yari iparitse kuri Bonne Annee nanubu turacyashakisha twarahebye.Birababaje.

Bucura yanditse ku itariki ya: 10-01-2014  →  Musubize

Aha naho guhora ibsambo bimeze nabi naho uwo wataye urwo ruhinja akuriranwe azafatwa

 Ariko abantu bazagezahe bapha ibitaka konubundi aribyo bose bazahuriramo azamusangayo ntagirengo aramuhimye

rubavu yanditse ku itariki ya: 10-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka