Rutsiro: Umukobwa w’imyaka 18 yitabye Imana yiyahuye
Umukobwa witwa Valentine Nyirambarubukeye wari ufite ubumuga yavukanye bw’amaguru yitabye Imana tariki 17/10/2012 yiyahuye, impamvu yabimuteye ntiramenyekana.
Nyirambarubukeye yari yaravuye iwabo mu kagari ka Karambo aza kuba mu rugo rw’ababyeyi be bo muri batisimu batuye mu kagari ka Kageyo mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro.
Mukamazimpaka wamureraga avuga ko uwo munsi bagiye mu kazi bamusiga mu rugo hamwe n’abana. Mu masaha ya saa tanu z’amanywa Mukamazimpaka yagarutse mu rugo avuye gukora mu murima, yinjiye mu nzu asanga uwo mukobwa yimanitse ahita atema umugozi yakoresheje uboshye mu nzitiramibu agira ngo aracyari muzima ariko asanga yashizemo umwuka.
Kubera ko yari afite ubumuga bw’amaguru, abahageze basanze hari intebe zigerekeranye ashobora kuba ari zo yifashishije akazuririraho yamara kugera hejuru akazihirika. Abana yari yasigaranye na bo ngo yabanje kubohereza kwa nyirakuru.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kageyo, Ayingeneye Marie Claudine, avuga ko nta mpamvu yahise imenyekana yaba yarabimuteye, umurambo we ukaba warahise ujyanwa gusuzumirwa ku bitaro bya Murunda.
Abamureraga bavuga ko bari bamaranye imyaka igera kuri itatu ku buryo bamufataga nk’umwana mu rugo.
Bavuga ko bari babanye neza akaba nta n’ikibazo yigeze ababwira yari afite mbere y’uko yiyahura. Abaturanyi na bo bavuga ko nta makimbirane basanzwe bazi hagati y’uwo mukobwa n’abamureraga.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|