Rutsiro: Umukecuru w’imyaka 62 yitabye Imana akubiswe n’inkuba

Ayinkamiye Sesiliya wari utuye mu kagari ka Congo Nil mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro yitabye Imana ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki 17/05/2014 akubiswe n’inkuba.

Uwo mukecuru yari ageze iwe mu rugo avuye gusenga, imvura ihita itangira kugwa, asohoka hanze agiye gutega amazi, mu gihe ahindukiye arimo yinjira mu nzu inkuba iba irakubise, umukecuru yitura hasi ahita ashiramo umwuka, nk’uko byasobanuwe n’umukobwa we witwa Mukamuhire bari kumwe ubwo iyo nkuba yakubitaga.

Ayinkamiye yitabye Imana mu gihe yiteguraga ubukwe bw’umukobwa we yendaga gushyingira, dore ko asize ataze n’ibitoki byari kuzifashishwa muri ubwo bukwe.

Ku cyumweru abaturage bazindukiye mu gikorwa cyo gushyingura uwo mukecuru.
Ku cyumweru abaturage bazindukiye mu gikorwa cyo gushyingura uwo mukecuru.

Abandi bantu batatu bo mu gace uwo mukecuru yari aherereyemo barahungabanye, babiri bajyanwa kwa muganga kubera ko bari barembye cyane, nyuma baza kugenda boroherwa.

Niyitegeka Emmanuel uyobora umudugudu wa Mukebera uwo mukecuru yari atuyemo avuga ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye kuko yari umwe mu bantu bakuru batangaga inama n’ibitekerezo byubaka kandi ngo yari n’umuntu w’inyangamugayo witabiraga na gahunda za Leta.

Inkuba ni kimwe mu bihangayikishije abaturage b’akarere ka Rutsiro kuko zimaze gutwara ubuzima bw’abatari bake, ibyo bigatuma igihe imvura iguye, buri wese yumva ko inkuba ishobora kumutwara.

Benshi mu baherekeje umurambo we biganjemo imiryango, inshuti n'abavandimwe ndetse n'abo basenganaga mu itorero ry'abadivantisiti batunguwe n'urupfu rwe.
Benshi mu baherekeje umurambo we biganjemo imiryango, inshuti n’abavandimwe ndetse n’abo basenganaga mu itorero ry’abadivantisiti batunguwe n’urupfu rwe.

Mu nama zitandukanye, abaturage bakunda kwibutswa gukora ibishobora ngo birinde inkuba birimo nko kwirinda kugenda mu mvura mu gihe irimo kugwa, kwirinda kugama imvura munsi y’ibiti, gukuraho ibintu byose bicometse ku muriro w’amashanyarazi, kwirinda kuvugira kuri telefoni mu gihe imvura irimo kugwa, gushyiraho imirindankuba hejuru y’amazu, n’ibindi.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka