Rutsiro: Umugabo yatemye umwana w’imyaka 12 aramukomeretsa bikomeye
Umugabo witwa Nambajimana Jean Pierre w’imyaka 32 yatemye umwana w’imyaka 12 amuziza kumwahirira ubwatsi mu ikawa.
Ibi byabereye mu kagari ka Nganzo mu murenge wa Kigeyo ho mu karere ka Rutsiro kuri uyu wa mbere tariki ya 13/10/2014 mu masaha ya saa saba z’amanywa, ubwo uwo mwana witwa Nambajimana Justin yajyaga kwahirira amatungo mu ikawa y’uyu mugabo hanyuma yamusanga mo agahita amutemesha umuhoro ku kaguru k’i buryo.
Uyu mwana watemwe yiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza akaba ari mwene Emmanuel Ndagijimana na Nyiransabimana Cléméntine batuye mu mudugudu wa Rwinyoni uturanye n’uwo uyu mugabo wamutemye atuyemo, ibi bikaba byabaye umwana avuye ku ishuri gukora ibizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2014.
Nambajimana yamaze gutema uyu mwana wahiraga ubwatsi mu ikawa ye ahungira mu murenge wa Kigeyo, ariko abaturage bahise bamufata bamushyikiriza inzego z’umutekano ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi i Rutsiro.
Umuyobozi w’akagari kabereyemo aya mahano, Bizimana Eliezel yabwiye Kigali Today ko iyi nkuru ari mpamo ndetse yanatangaje ko uyu mugabo yatunguye abaturage kuko babonaga ari umukirisitu utatinyuka gukora icyaha nk’iki dore ko asengera mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi, akaba na perezida wa komite nyobozi y’itorero ry’abadivantisiti b’Umunsi w’akarindwi rya Muramba.
Ati “aya makuru niyo ni impamo uwo mugabo yatemye umwana mu ma saa saba akaba yatorotse ariko abaturage bamufashe. Gusa yadutunguye twese kuko yabagaho asenga ntitwatekerezaga ko yakora aya mahano”.
Yanongeye ho kandi ko nta makimbirane azi uyu Nambajimana yaba yari afitanye n’umuryango w’uwo mwana ahubwo ko byabateye kwibaza impamvu yabikoze.
Umwana watemwe yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kivumu nacyo gihita kimujyana ku bitaro bikuru bya Gisenyi kuko yari ameze nabi.
Mbarushimana Aimable
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|