Rutsiro: Umugabo afunzwe azira kwica umugore wa kabiri bashakanye n’umwana we

Umugabo w’imyaka 35 witwa Uwimana Jean Claude utuye mu Kagari ka Kirwa mu Murenge wa Murunda ho mu Karere ka Rutsiro afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihango,nyuma yo kwica umugore we wa kabiri witwa Uzamukunda Sylvanie ndetse n’umwana witwa Ndatimana yagendanye ubwo yashakaga uyu mugabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murunda, Raphael Reberaho, yemeza ko ubwo bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo ku wa gatandatu 04 Nyakanga 2015, Uwimana agafatwa na Polisi ku cyumweru ubwo yageragezaga gutoroka.

Yagize ati “Uwo mugabo yishe umugore we wa kabiri amushinja uburozi ngo aha abana b’umugore mukuru bashakanye ariko nta gihamya kigaragaza ko yabaroze.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa akomeza avuga ko bishobora ahubwo byaratewe n’ubusinzi kuko n’abaturage ngo nta gihamya batangaza bavuga ko uwo nyakwigendera aroga abana ba mukeba we.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Spt Emmanuel Hitayezu avuga ko ubwicanyi nk’ubu bubabaza kuko ngo akenshi buturuka ku ihohoterwa ribera mu ngo akaba asaba abashakanye kwirinda iryo hohoterwa kandi bakirinda guharikana kuko akenshi biba intandaro y’amakimbirane.

Akomeza avuga binyuze mu ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina begera abaturage bakabigisha kugira ngo ihohoterwa ricike.

Uwimana wishe Uzamukunda n’umwana we, bari bafitanye abana 4 harimo 2 babyaranye n’abandi babiri umugore yashakanye.

Mbarushimana Cisse Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

UWOMUGABOBAMUHEURMUKWIYEWENDAYABERAURUGEROABANDIBAMENYEKOUWOMUCO UTARIMWIZAEREGANUBUNDIGUSHAKABAGOREBABIRISIBYIZA..AHAA BANYARWANDAMURUMVE UBUNDI IMANAYAREMYEUMUGABO IMUGENERAUMUGOREUMWE

NTAKIRUTIMANA Emmanuel yanditse ku itariki ya: 31-05-2016  →  Musubize

bage babahana babere abandi bameze nkabo urugero

twizeyimana yanditse ku itariki ya: 13-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka